Uwase Muyango Claudine yavuze impamvu yahisemo gushyigikira Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwase Muyango Claudine akaba umwe mu bagore bazwi cyane mu myidagaduro, yavuze ko ashyigikiye Perezida Kagame mu matora azaba mu kwezi gutaha kubera ko ari umuntu urenze.

Ibi yabigarutseho ejo hashize ku wa Kane ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yari yagiye i Huye kwiyamamazayo.

Muyango usanzwe ari n'umugore w'umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves ni umwe mu byamamare biherekeza Perezida Kagame aho ajya kwiyamamaza hose.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko azaherekeza Perezida Kagame mu Ntara zose aho azajya kwiyamamaza.

Ati "nzamuherekeza ahantu hose, nzamuherekeza mu Ntara zose aho azajya kwiyamamaza tuzaba turi kumwe."

Abajijwe impamvu ari we yahisemo gushyigikira, nta kuzuyaza yavuze ko ari umuntu urenze ibikorwa bye byivugira.

Ati "Ni umuntu wa danger (urenze) sinshaka kubitekereza, ararenze, Mana yanjye ararenze."

Perezida Kagame akaba akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ni mu gihe amatora azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Muyango Claudine umugore wa Kimenyi Yves, yavuze ko azashyigikira Perezida Kagame mu Ntara zose azajyamo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwase-muyango-claudine-yavuze-impamvu-yahisemo-gushyigikira-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)