Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamategeko wa Nkunduwimye Emmanuel uri kuburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, Dimitri de Beco, yagaragaje ko batengushywe n'imyitwarire y'abatangabuhamya barimo na Silas Majyambere wihakanye muramu we, akavuga ko batakoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo uruhande rwa Nkunduwimye uzwi nka Bomboko rwireguraga ku byo umukiliya wabo akurikiranweho, Me Dimitri de Beco, yavuze ko abatangabuhamya Nkunduwimye yagiriye neza bamwe akabarokora, banze gutanga ubuhamya.

Yavuze kandi ko bababajwe n'uburyo Silas Majyambere, muramu wa Nkunduwimye yahakanye ko yamukoresheje mu maduka ye, anemeza ko nyuma y'uru rubanza bashobora kumurega kuko bafite n'amasezerano ashimangira ko Bomboko yakoreraga uwo mugabo.

Silas Majyambere yari yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Bomboko ariko nyuma aza kuva ku izima yemera kubutanga, avuga ko nta makuru yibuka kuko yavuye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo bivugwa ko mbere y'uko Silas Majyambere ava mu Rwanda yakoranaga na Bomboko wari warashatse mushiki we, Majyambere yabihakaniye mu rukiko avuga ko batigeze bakorana.

Aho niho Me Dimitri de Beco yahereye agaragaza ko batumva neza ukuntu nka Majyambere uzi neza ko Nkunduwimye yari umukozi we, yaba yaravuze ko atamukoresheje.

Akomeza ati 'Nyuma y'urubanza na we tuzamurega kuko dufite amasezerano agaragaza ko yamukoreraga.'

Yavuze ko abo yagiriye neza banamuzi neza bagiye banga kujya gutanga ubuhamya mu rukiko barimo na Paul Rusesabagina ahubwo bugatangwa n'abandi bataziranye na Nkunduwimye na we atazi.

Ku ruhande rwa Me Dimitri, yagaragaje ko umukiliya we nta muntu n'umwe yigeze yica ahubwo ko hari benshi yakijije ngo baticwa.

Yavuze ko uruhare rwe mu kugendana n'Interahamwe ari byo byamufashaga kumva no kumenya gahunda bafite bityo akabigenderaho akiza abantu, yemeza ko abo yajyanaga muri Mille colline bose bari baziranye kandi babona ko ari umuntu mwiza.

Ku rundi ruhande ariko abatanze ubuhamya bemeza ko Nkunduwimye yabajyanye muri Hotel de Milles Colline yabanzaga kubaca amafaranga ari hagati y'ibihumbi 600 Frw na 800 Frw.

Urubanza rwa Bomboko rugiye kumara amezi abiri kuko rwatangiye kuburanishwa mu ntangiriro za Mata 2024, rukazapfundikirwa mu ntangiriro za Kamena 2024.

(Ivomo:Igihe)

The post Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uwunganira-mu-mategeko-nkunduwimye-yavuze-ko-bashobora-kurega-silas-majyambere-wamwihakanye-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwunganira-mu-mategeko-nkunduwimye-yavuze-ko-bashobora-kurega-silas-majyambere-wamwihakanye-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)