Victoria Kimani uri i Kigali yasabye ko inyub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Booty Bounce" yakoranye na Diamond, yarebye umukino wahuje ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ukaba warangiye Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers ku manota 80 kuri 57.

Uyu mukobwa yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024. Mu kiganiro yagiranye na TNT, yavuze ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda, kandi ko yanyuzwe n'ubwiza 'bw'iki gihugu. Ati "Iki gihugu ni cyiza, nshingiye kubyo maze kubona kugeza. Ibintu byose ni byiza."

Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo BK Arena yubatse, yumvikanisha ko nk'umuhanzi 'inyubako nk'iyi ni yo dukeneye muri Kenya'. Uyu mukobwa yavuze ko ari nk'ibishoboka, yakwimura BK Arena akayishyira mu Mujyi wa Nairobi'.

Ati "Arena ni nziza cyane, dukeneye inyubako nk'iyi muri Kenya. Mbese ni nk'uko twayiterura tukayitereka i Nairobi'.

Abaye umuhanzi wa kabiri ugeze i Kigali, akifuza ko inyubako nka BK Arena yubakwa mu gihugu akomokamo. Mu 2019 ubwo Diamond yataramiraga i Kigali, yasuye BK Arena ataha ayirahira, abwira Abanya-Tanzania ibyo yabonye i Kigali.

Icyo gihe Diamond yagize ati "Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y'Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n'umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make."

BK Arena ni yo nzu nini y'imikino y'amaboko, ishobora kwakira abantu 10,000 bicaye neza, biyigira nini muri Afurika y'Iburasirazuba, ni iya karindwi muri Afurika. Iyari nini kugeza ubu muri aka karere ni Kasarani Indoor Arena y'i Nairobi muri Kenya yakira abantu 5,000.

Iyi nyubako yuzuye itwaye arenga Miliyoni 100 z'amadorari. Mu kuyifungura, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira abanyarwanda "kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo w'igihugu cyacu".

Victoria avuga ko yakunze kwitabira imikino ya NBA Africa yaberaga muri Afurika y'Epfo, ari ko ari ubwa mbere akorane na BAL byanamufashije kuza i Kigali kureba iyi mikino.

Mu rugendo rwe, yanasuye ibice bitandukanye by'u Rwanda, aho yageze mu Karere ka Bugesera, ndetse ari no gutekereza gusura ingagi mu Buringa. Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ari gukora kuri Album ye shya, kandi agaragaza ko yashyigikiwe kuva yakwinjira mu muziki.

Victoria Kimani yavutse ku wa 28 Nyakanga 1985, ni umwanditsi w'indirimbo usanzwe ufitanye amasezerano n'inzu ufasha abahanzi mu bya muzika ya Chocolate City yo mu gihugu cya Nigeria, ibi byatumye aba umuhanzikazi wa mbere wakoranye n'iyi Label.

Ariko yanakinnye muri Filime yitwa '7 Inch Curve'. Uyu mukobwa yatangiye umuziki ari mu baririmbyi bafashaga Mercy Myra mu miririmbire.

Mu 2013, yasohoye indirimbo 'Mtoto' yafatiye amashusho mu Mujyi wa Los Angeles. Hagati ya 2014 na 2016, yasohoye indirimbo 'Show' yagizwemo uruhare rukomeye Tekno Miles, umunyamuziki ukomeye muri Nigeria.

Yakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo nka "Vex"; "Two of Dem"; "Loving You"; "Booty Bounce" yakoranye na Diamond Platnumz na Ommy Dimpoz; "All the Way" yakoranye na Khuli Chana n'izindi.

Muri Gicurasi 2015, uyu mukobwa yahuje imbaraga na bagenzi be mu ndirimbo 'Strong Girl' yaririmbyemo abarimo Waje (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Arielle T (Gabon), Gabriela (Mozambique), Yemi Alade (Nigeria), Selmor Mtukudzi (Zimbabwe), Judith Sephuma (South Africa), Blessing Nwafor (South Africa) ndetse na Omotola Jalade Ekeinde (Nigeria).

Mu Ukuboza 2017, yasohoye Album 'Safari' yifashishijeho Sarkodie, Khuli Chana, Jesse Jagz, Phyno, ndetse na Ice Prince.

Mu 2017, kandi yatanagje ko yatandukanye na Label yamufashaga mu muziki, atangira kwikorana nk'umuhanzi wigenga.

Victoria Kimani yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo yakiriwe n'imiterere y'u Rwanda
Victoria yavuze ko yishimiye gukurikirana imikino ya BAL iri kubera muri BK Arena
Victoria yavuze ko muri Kenya bakeneye inyubako nka BK Arena 

Victoria yagaragaje ko yari asanzwe akurikirana imikino ya Basketball muri Afurika y'Epfo

Victoria yavuze ko afite amatsiko yo gusura ingagi mu Birunga

Victoria ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse aherutse gusohora imwe mu ndirimbo ziyigize






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHINA LOVE'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PROKOTO'

">

AMAFOTO: TNT



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143568/victoria-kimani-uri-i-kigali-yasabye-ko-inyubako-nka-bk-arena-yubakwa-muri-kenya-amafoto-143568.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)