Wizkid atuye nyina wapfuye Album ye nshya bitangaza benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Wizkid amaze hafi umwaka apfushije mama we wamusigiye agahinda gakomeye kubera uburyo yamukundaga by'agahebuzo. Kuri ubu rero, Wizkid ari mu myiteguro yo gushyira hanze umuzingo (album) we wya gatandatu, ndetse yamaze no guhishura ko yayituye umubyeyi we wamaze kwitaba Imana.

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka akanatura muri Nigeria uririmba injyana ya Afrobeats, Ayodeji Ibrahim Balogun uwi kw'izina rya Wizkid, yatangaje ko album ye ya gatandatu yakoreye muri studio yayituye Mama we witabye Imana, Jane Morayo Balogun.

Ibi yabitangarije mu butumwa bw'amashusho yashyize hanze mu mpera z'icyumweru gishize abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga. Yatangaje ko iyi album yitiriye umubyeyi we 'Morayo,' azayishyira ahagaragara mu gihe cya vuba cyane mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro umubyeyi we.

Uyu muhanzi Wizkid yagize ati: 'Album yanjye 'Morayo' natuye mama wanjye, ariwe rukundo rw'ubuzima bwanjye, irasohoka vuba kandi muyitegure ndabizi ko izabaryohera kandi cyane. Nta gucika intege, nta gusinzira.' Umubyeyi wa Wizkid, Jane Balogun yitabye Imana aguye i Londres kwa Munani tariki 8 muri uyu mwaka wa 2024.

Nyuma y'uko ahuye n'ibi byago, uyu muhanzi yagiye agaragaza kenshi agahinda n'umubabaro mwinshi yatewe no kubura umubyeyi we ku buryo yageraga no ku rubyiniro agasaba abantu ko baceceka umunota umwle bakibuka umubyeyi we.

The post Wizkid atuye nyina wapfuye Album ye nshya bitangaza benshi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/wizkid-atuye-nyina-wapfuye-album-ye-nshya-bitangaza-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wizkid-atuye-nyina-wapfuye-album-ye-nshya-bitangaza-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)