Polisi yo muri Arua iri gushakisha bikomeye abagize umuryango w'umukobwa utatangajwe amazina kubera umutekano we, bishe umunyeshuri w'imyaka 16 bamushinja kuryamana n'umukobwa wabo.
Umuhungu witwa Richard Waiswa, ufite imyaka 16, utuye mugace kitwa Nyayi muri Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n'umukobwa w'umunyeshuri mugenzi we agafatwa mpira.
Bivugwa ko nyakwigendera yafatiwe mu gikorwa akora imibonano mpuzabitsina n'uwo mukobwa.
Abagize umuryango w'uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n'umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa
Nyuma y'uko bamaze kwica uyu musore, umurambo we bahise bajya kuwujugunya mu gishanga cya Oziava nk'uko byatangajwe na Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu gace ka West Nile.
Josephine Angucia, akomeza avuga ko dosiye y'ubwicanyi yanditswe kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu gihe umurambo waje gushyikirizwa bene wo kugira ngo bawushyingure.
Uyu muvugizi avuga ko abakekwaho icyaha batari bafatwa kandi ko hashyizweho ingufu kugira ngo batabwe muri yombi. Yanasabye abaturage muri rusange gutanga amakuru kuri polisi mu gihe bamenye ibibazo nk'ibi.
Ngayo nguko! Nonese mwebwe murumva iki kirego kimeze gute? Wowese usanze umwana wawe bari kumusambanya wahita wihorera cyangwa wakitabaza inzego? Bitubwire muri comment ubundi abanifuza kutugezaho inkuru mwahamagara 0788443338 cyangwa 0788808002 tukageza inkuru yawe kure!
The post Yafashwe mpiri asambanya umukobwa w'ababyeyi b'abarakare bahita bamwica appeared first on KASUKUMEDIA.COM.
Source : https://kasukumedia.com/yafashwe-mpiri-asambanya-umukobwa-wababyeyi-babarakare-bahita-bamwica/