Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nina Siri' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Bubiligi.
Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye muri kiriya gihugu, ariko kuri iyi nshuro yabihuje no kubamurikira Album ye nshya yise 'Nk'umusirikare' iriho indirimbo yise 'Nina Siri' iherutse kuzuza Miliyoni 50 ku rukuta rwe rwa Youtube.
Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'uyu munyamuziki, ku buryo avuga ko mu gihe kiri imbere azatangaza imvano yo kuba yarayihimbye ikamucira inzira.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Israel Mbonyi yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bw'ibikorwa Imana ihorera imukorera, ashingiye ku byo amaze kubona.
Ati 'Ndashima Imana cyane! Bitari ibanga Imana ihora ingirira neza cyane cyane mu gihugu cy'u Bubiligi nahagiriye umugisha. Nahahuriwe n'abantu beza, abantu baho bafite urukundo, bitabira ibitaramo. Twabonye Imana mu gitaramo, Imana yakijije indwara, abantu baje baremerewe bararuhuka, byari ibyishimo, mbese ni byiza.'
Israel Mbonyi yavuze ko gutaramira ku nshuro ye ya kabiri mu Bubiligi, ari igisobanuro cy'urukundo yerekwa n'abantu bahatuye, kandi yizeza ko ashobora kuzasubirayo. Yavuze ko mu Bubiligi yamaze kuhafata nko mu rugo, ari nayo mpamvu yiyumva neza iyo ahataramira.
Ati 'Mu Bubiligi rero ni nk'i Kigali, abantu bahari rero bizihirwa nk'abantu ba hano. Ni ahantu nkunda, ni kindi gihe cyose bazantumira ngomba kujyayo.'
Â
Yagarukanye igikombe
Muri iki gitaramo yakoreye mu Bubiligi, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Umukunzi', yahahererwe igikombe nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi.
Iki gikombe yashyikirijwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, akaba yarakigenewe na Team Production yamutumiye gutamira mu Bubiligi.
Mbonyi yavuze ko yatunguwe no guhabwa iki gikombe, kuko atari ikintu yari yiteze, ariko kandi abishimira Imana kuba abantu bayo barashimye imirimo akora.
Ati 'Naratunguwe! Kuko ntabwo ari ikintu nari niteguye kwakira, ni ibintu gusa byabayeho, aribo babitegura, kandi ndabishima rwose. Rero, ahubwo icyantunguye ni uburyo babikozemo, ntabwo ntari nzi, umuyobozi wakimpaye ni umuyobozi ukomeye hariya, ni umuyobozi wa Brussels, byari ibintu bidasanzwe.'
Uyu muhanzi yagaragaje ko igitaramo yakoreye i Burayi cyabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko yaririmbye, abantu bakakira agakiza, mbese yabonye Imana ikora.
Yavuze ko yabonye ubuhamya bw'abantu bakize indwara kubera iki gitaramo cye, kandi ubuyobozi bw'Umujyi wa Brussels bwamusabye kuhafata nko mu rugo.
Ageze i Kigali mu gihe yitegura ibitaramo muri Uganda na Kenya:
Israel Mbonyi agomba gukorera ibitaramo muri Uganda, ku wa 23 Kanama 2024 ndetse na tariki 25 Kanama 2024, ni mu gihe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya azahatamira muri tariki 10 Kanama 2024.
Yavuze ko ibi bitaramo ari binini mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi byateguwe mu rwego rwo kwiyegereza abafana be muri Uganda ndetse no muri Kenya.
Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri ibi bihugu byombi, ndetse avuga ko muri rusange ashaka gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ku buryo ari gutekereza no kuzataramira muri Tanzania. Ati 'Naho ni hafi.'
Yavuze ko agiye kujya muri biriya bihugu mu gihe ari no gutegura igitaramo asanzwe akorera abanyarwanda cyo gusoza umwaka, akora buri tariki 25 Ukuboza mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Noheli.
Yatangiye kwigira impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD
Muri Nyakanga 2023, ni bwo Israel Mbonyi yatangaje ko yatangiye kwigira Impamyabumenyi y'Ikirenga mu buzima 'Public Health', akazabifatanya no gukorera Imana binyuze mu bihangano binyuranye azagenda ashyira hanze.
Uyu muhanzi asanzwe afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' mu by'imiti (Pharmacy) yakuye muri Kaminuza yo mu Buhinde.
Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe atangiye amasomo ye muri Kaminuza yo muri Canada, kandi avuga ko mu gihe kiri imbere azabigarukaho mu buryo burambuye.
Uyu muhanzi yigeze kuvuga ko amashuri ari ikintu cyangombwa kandi akunda, kandi ko iki ari igihe cyiza cyo gukomeza amashuri mu gihe akibishoboye abifitiye n'umwanya.
Ati 'Gushaka gukomeza kwiga ni ukubera ko yego sinajya mu ishuri ngo nicare nige ariko amasomo y'ikoranabuhanga arahari ya 'Online'. Ni mu rwego rwo kugira ngo mu gihe nkiri gukora umuziki reka mbe nshaka n'ibindi nkora ku ruhande binyongera ubwenge n'ubumenyi.'
Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa kabiri utangaje ko agiye kwiga 'PhD' nyuma ya Butera Knowless uherutse gutangariza InyaRwanda ko ageze kure amasomo ya 'PhD'.
Umuhamagaro wa Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yahamagawe n'Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.
Uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye izerekeza ariko yaje kwegurira ubuzima bwe Kristu.
Israel Mbonyi asobanura 'umuhamagaro w'Imana' nk'ikintu Imana igushyira ku mutima' kandi waba utaragikora ukajya wumva ari nk'umutwaro wikoreye.
Yari asanzwe yandika indirimbo akaziha korali. Ariko akimara guhamagarwa n'Imana, yanamuhaye indirimbo yitwa 'Yankuyeho urubanza' ari nayo yabaye iya mbere yahereyeho.
Kuva yahamagarwa n'Imana, yahise yumva urukundo rudasanzwe rw'umuziki no gucuranga muri we.
Icyo gihe yari umukinnyi wa Karate, ariko ibyo byose yabishyize ku ruhande. Ati 'Numva nsigaranye gusa umutima wo kuririmba.'
Israel Mbonyi avuga ko yakundaga gukina karate, ariko kuva yatangira kuririmbira Imana yabiburiye umwanya, igice kinini gitwarwa n'umuziki gusa.
Asobanura ko imbuga zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga rwiza rwo gushyigikira umurimo w'Imana, kandi umuntu akabikora yibwirije.
Ati 'Numva ari uburyo bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza abantu ibihangano byacu, kandi natwe bikatugirira umumaro.'
Israel yigeze kubwira BBC ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.Israel Mbonyi yagarutse i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Israel Mbonyi yatangaje ko yatunguwe n'igikombe yaherewe mu Bubiligi nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi
Israel Mbonyi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo azakorera muri Uganda, Kenya ndetse no muri TanzaniaÂ
Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo bibiri muri UgandaÂ
Israel Mbonyi yatangaje ko yiteguye gutaramira abanya-Kenya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAELMBONYI
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Israel Mbonyi yari ageze i Kigali
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com