Yagaruye ubumwe bwari bwarasenyutse - Mukabalisa wa PL ku mpamvu bari inyuma ya Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukabalisa, yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu bahisemo kudatanga umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ahubwo bakiyemeza gushyigikira Paul Kagame.

Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye mu Karere ka Nyarugenge, aho abarwanashyaka ba PL bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa mu bikorwa mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024.

Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991. Muri Nyakanga ubwo hazaba hari kuba amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite, iri shyaka rizaba ryujuje imyaka 33.

Mukabalisa Donatille, yagize ati 'Twashyigikiye Umukandida Paul Kagame, ku mwanya wa perezida wa repubulika kubera ibigwi byinshi agaragaza mu miyoborere myiza duhereye ku kuyobora neza urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu cyacu.'

'Iki gihugu cyacu cyari cyarasenyutse, iyo urebye amateka yacu ntawatekerezaga ko gishobora kugera aho kigeze umunsi wa none, ariko kubera ibigwi n'imiyoborere ye myiza n'urukundo akunda igihugu cye n'Abanyarwanda, yagize ukwitanga gukomeye cyane.'

Mukabalisa Donatille, yavuze ko icyo bishimira cyane nk'Ishyaka PL, ari uburyo yashyize imbere imikoranire y'Abanyarwanda bose n'imikoranire y'imitwe ya politiki, agaha buri Munyarwanda urubuga rwo kugaragaza icyo yifuza.

Ati 'Ibikorwa byose bigashingira ku byo Abanyarwanda bakeneye ku byo bifuza, bagizemo uruhare mu gutangamo ibitekerezo. Iyo ni imiyoborere myiza iha agaciro buri wese.'

yongeyeho ko 'Yagaruriye agaciro Abanyarwanda, bongera kugira icyizere cyo kubaho kuko iyo urebye mu 1994 nta muntu wari ufite icyizere cyo kubaho.'

Mukabalisa, yavuze ko mu rugendo rwa Paul Kagame, rwo kugera kuri ibyo byose, barufatanyije kuri ubu aho igihugu kigeze hakaba hishimirwa n'Abanyarwanda n'abanyamahanga bose.

Yagize ati 'Icyo twifuje rero ni uko dukomezanya uru rugendo muri iyi myaka itanu iri imbere mu yindi manda, kugira ngo ibyo twiyemeje nk'Abanyarwanda tubashe kubigeraho mu buryo bwihuse kandi bunoze, kandi bunogeye buri wese, umuturage ari ku isonga.'

Amatora y'ab'adepite 53 batorwa n'ay'umukuru w'igihugu ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

Mukabalisa, yatangarije IGIHE ko gahunda zabo zose, zishingiye ku cyerekezo bihaye n'izindi gahunda z'iterambere rirambye zigomba kugerwaho nk'igihugu ndetse no ku rwego rw'Isi zirimo icyerekezo 2063 n'izindi.

Perezida w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu [PL], Mukabalisa Donatille, yagaragaje impamvu nyinshi zatumye bahitamo gushyigikira Paul Kagame
Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo
PL yamamaje abakandida bayo mu matora y'Abadepite
Ishyaka rya PL rishyigikiye Paul Kagame, nk'umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu
Morale yari yose ku barwanashyaka ba PL biteguye gukora bakandida depite babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yagaruye-ubumwe-bwari-bwarasenyutse-mukabalisa-wa-pl-ku-mpamvu-bari-inyuma-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)