Yakunze umugore w'umumotari ageza n'aho aterwa ibyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'imyaka 46 usanzwe abaga amatungo mu gihugu cya Nigeria, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo gutera icyuma umumotari yashinjaga kujya mu rukundo n'umugore we .

Ibrahim Ogunrinde ukora akazi ko kubaga abifatanya n'ubuhinzi, yateguye umugambi wo gutera icyuma uwitwa Daniel Kosu yashinjaga ko yigaruriye umugore we. Amakuru yatangajwe avuga ko yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa mu igarage rya Ijaye ku wa Kane.

Umuvugizi w'urwego rw'umutekano, Moruf Yusuf, ku wa gatanu tariki 7 Kamena 2024 yashyize ahabona itangazo ryemeza iby'aya makuru y'itabwa muri yombi rya Ogunrinde ukomoka mu mujyi wa Adu, akaba yashinjwaga gutera icyuma umumotari wari umutwaye.

Polisi yatangaje ko ku wa gatatu tariki 5 Kamena 2024 ari bwo Ibrahim Ogunrinde yigize umugenzi atega Daniel Kosu uzwi nka Jeje, icyo gihe bwari bugorobye amusaba kumugeza mu gace k'umujyi wa Olubo. Ubwo bahageraga yahise amutera icyuma.

Nk'uko tubikesha Naija News, uyu mugabo ubaga inyama akanahinga amaze gutera icyuma uwo bari bashyamiranye ngo yahise amwaka moto ye ayiha umuriro aracika.

Ubwo yabazwaga icyabimuteye, yemeye ko yashatse kwica umumotari ahamya ko uwo mumotari yacudikanyeho n'umugore we mu mezi abiri ashize mbere yo kugambirira kwihorera amuteye icyuma.

Raporo ya polisi muri iki gihugu cya Nigeria yahishuye ko uyu mugabo ukekwaho gutera icyuma umumotari, ndetse na moto ye byagejejwe kuri polisi kugira ngo iperereza rikomeze ndetse hanatangwe n'ubutabera.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ubaga inyama yateye icyuma umumotari mu ijosi, ndetse no ku kuboko amusiga avirirana, byongeyeho ahita anacikana moto y'uwo akomerekeje amuta wenyine.

Uyu mubazi yavuze ko yaterwaga imbaraga n'icyifuzo yari afite cyo kurimbura umumotari wari warigaruriye umugore we. Ubwo yamaraga kumutera icyuma yari yizeye ko yapfuye, mu gihe uyu mumotari yahise ajyanwa mu bitaro bya Federal Medical Centre biherereye Abeokuta aho akomeje kwitabwaho.

The post Yakunze umugore w'umumotari ageza n'aho aterwa ibyuma appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/yakunze-umugore-wumumotari-ageza-naho-aterwa-ibyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)