Yambereye umubyeyi - Dr Claude ku mpamvu yasu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, ishyirwa kuri shene ya Youtube y'Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda [Alain Muku] kubera uruhare yagize mu ikorwa ry'iyi ndirimbo.

'Contre Succès' yabaye ibendera ry'umuziki wa Dr Claude, yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, bituma uyu muhanzi abona ibiraka byo kwamamaza, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr Claude yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yarahaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikara', avuga ko se yitabye Imana 1992 ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko, avuga ko kuva icyo Perezida Kagame yamubereye umubyeyi, biri no mu mpamvu zatumye avugurura indirimbo ye.

Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni ukubera y'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umubyeyi wacu, ni umubyeyi w'Abanyarwanda bose. Njyewe ni Papa wanjye, ndabikubwiye. 

Nta muntu wamfashije mu buzima bwanjye nkawe, kuko Papa wanjye bwite yapfuye mfite imyaka 14 hari mu 1992, rero nyuma y'itabaruka ry'umubyeyi wanjye, nabonye undi mubyeyi ariwe Nyakubahwa Perezida Kagame. Mama wanjye wamfashije ni Nyakubahwa Jeannette Kagame.'

Dr Claude yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo anashingiye ku bikorwa byivugira Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda. Ati 'Ibintu yagejeje ku Banyarwanda, ni ibintu bikomeye cyane, ubu ngubu umunyarwanda afite agaciro ahantu hose ku isi hose, nanjye ubwanjye iyo ngiye hanze abantu bampa agaciro, narabibonye […]'

Uyu muhanzi yavuze ko ari umuhamya w'ibikorwa Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda, kuko nawe byamugezeho. Avuga ko Umukuru w'Igihugu ari umubyeyi we mu buryo bwihariye, biri no mu mpamvu yakoze mu nganzo akandika iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo 'Contre Succès' yagiye hanze bwa mbere mu 2007, bivuze ko imyaka irenze 17 iri ku isoko. Mu kuyivugurura yagaragaje amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye, agaragaza bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Anagaragaza amashusho yerekana Perezida Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2017. Hari aho aririmba agira ati 'Bamwe bakubwira ngo bazarusenya, abandi bakakubwira ngo bazamuvanaho, abo bose bakubwira ibyo barebe bavuge, dore umugore yahawe agaciro, uburinganire bwashinze imizi […] Kagame Paul aradukunda, tureke kumva ibyo bavuga, ibyo byose ni amashyari, abo bose ni aba 'Contre Succès'.

Anagaruka kuri gahunda zirimo Uburezi bwagejejwe kuri bose, gahunda ya Gira Inka, guhanga udushya n'ubushakashatsi, ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.

Anavuga ku ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubumwe, kurinda ibyagezweho, umutekano, imiyoborere yahaye ijambo buri wese n'ibindi.


Dr Claude yavuguruye indirimbo ye yamamaye mu 2007 yise 'Contre Succès' ayihuza n'ibigwi bya Perezida Kagame


Claude yavuze ko yaririmbye ibyo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda 'kubera ko yambereye umubyeyi' 


Ababyinnyi barimo Titi Brown na Jojo Breezy bifashishijwe muri iyi ndirimbo igaruka kuri Perezida Kagame 


Dr Claude yavuze ko Perezida Kagame yahesheje agaciro Abanyarwanda mu mahanga

 

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONTRE SUCCES' YA DR CLAUDE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143812/yambereye-umubyeyi-dr-claude-ku-mpamvu-yasubiyemo-indirimbo-contre-succes-akavuga-ibigwi-p-143812.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)