Yaririmbiye abantu mbarwa mu minota 5! Ibintu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore w'ikimero umaze igihe yinjiye mu muziki, yaserutse mu kabyiniro ka B Lounge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni nyuma y'amasaha arenga atanu yari ashize abantu bamutegereje.

Ubwitabire bwari hasi ugereranyije n'imbaraga zashyizwe mu kwamamaza iki gitaramo, ndetse byatumye Tanasha atamara umwanya munini ku rubyiniro nk'uko bigenda ku bandi bahanzi.

Yageze ahabereye iki gitaramo aherekejwe na Jeanine Noach wamufashije gutaramira i Kigali ndetse n'umunyamideli Sacha Kate bamaranye igihe.

Tanasha aherutse kubwira itangazamakuru ko Jeanine Noach yamubereye umukoresha, ndetse ko Sacha Kate ari inshuti ye y'akadasohoka, bituma buri gihe amugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze igitaramo cya Tanasha Donna i Kigali

1.DJ Toxxky yahageze ntiyacuranga

DJ Toxxky wari mu bagomba gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yageze muri The B Lounge saa saba z'igicuku nyuma yo kubona ko umubare w'abitabiriye iki gitaramo ari bacye yategereje by'akanya gato ategereza ko Tanasha ajya ku rubyiniro, amucurangira indirimbo ebyiri ahita ataha. Ntiyongeye kugaragara aho.


2.Tanasha yaririmbye indirimbo ebyiri gusa

Tanasha Donna wari utegerejwe na benshi ndetse byari byavuzwe ko azasogongeza abakunzi b'umuziki indirimbo ziri kuri album ye yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ahita ava ku rubyiniro. Â 

Uyu muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro saa 1:30 Am z'igicuku aririmbana na bake mu bitabiriye iki gitaramo agerageza kuririmbana nabo abasanze mu byiciro byabo.

Tanasha ntiyatinze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa zirimo 'Mood' na 'Gere' yakoranye na Diamond Platinumz ahita ava ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yahise yinjira mu kabyiniro ka The B Lounge nabwo ahamara umwanya muto ahita ataha yerekeza kuri The B Hotel aho acumbitse.


3.Bushali ni umwe mu bishimanye na Tanasha Donna

Umuraperi Bushali uherutse gutaramira ku mugabane w'i Burayi ni umwe mu byamamare byaje gushyigikira Tanasha Donna muri iki gitaramo.

Ubwo Tanasha Donna yari avuye ku rubyiniro yahuye na Bushali bagirana ibiganiro bigufi bitamaze umwanya munini. Bushali ntiyashatse gutangaza ibyo yaganiriye na Tanasha Donna gusa avuga ko bigana aheza.


4.Bake bitabiriye batashye badashize ipfa

Iki gitaramo cyitabiriwe ku kigero gitandukanye n'icyari cyitezwe, bake baje baririmbanye na Tanasha Donna amasaha yakuze bigeze saa munani.

Ubwo byari bigeze aharyoshye bamaze kuririmbana indirimbo 'Gere' yakoranye na Diamond Platinumz, yahise ava ku rubyiniro bamwe bakimukeneye.

Nubwo batahanye ipfa, benshi bahize ko bongera guhura nawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 kuri The B Hotel iri Nyarutarama.

Iki ni igitaramo cya kabiri Tanasha Donna akorera i Kigali aho kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 250 Frw ku meza y'abantu batanu, ugahabwa n'amacupa abiri y'ibyo kunywa (Wine).

Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.

Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo. 

Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.

Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.

Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.

Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo. 


Tanasha yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Diamond babyaranye





Sacha Kate, Ruth na Jeanine Noach bashyigikiye Tanasha muri iki gitaramo 

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yasanze ku rubyiniro Tanasha barabyinana



Mu gihe cy'iminota 5, Tanasha yanyuzagamo akavuga ko yishimiye gutaramira i Kigali


Tanasha yataramiye abantu mbarwa muri iki gitaramo, agerageza uko ashoboye


Mu gihe cy'iminota 5, Tanasha Donna yagerageje kuririmba ibice by'indirimbo ze ebyiri 


Jeanine Noach wagize uruhare rukomeye mu kuba Tanasha yataramiye i Kigali



Uhereye ibumoso: Sacha Kate, Ruth, Tanasha Donna ndetse na Jeanine Noach


Tanasha Donna ari kumwe na Ruth bazanye i Kigali mu rugendo rw'ibitaramo bibiri



Umuraperi Bushali asuhuza Tanasha Donna mbere y'uko bagirana ibiganiro byihariye


Jeanine Noach [Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie] wabaye umukoresha wa Tanasha mu Bubiligi


Abarimo Bushali, Sacha Kate, Jeanine Noach, Rutha wazanye Tanasha Donna basabaniye i Kigali


Basile washinze B Lounge [Uri iburyo] ari kumwe na Ganza, umukozi muri Heineken uri mu bateye inkunga iki gitaramo



Umuraperi Slum Drip ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Tanasha i Kigali




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya mbere cya Tanasha i Kigali

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144246/yaririmbiye-abantu-mbarwa-mu-minota-5-ibintu-4-byaranze-igitaramo-tanasha-donna-yakoreye-i-144246.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)