Yashimye Perezida Kagame, yitsa ku ndirimbo z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyiswe 'Migabo Live Concert' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024 rishyira kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2024, kuko cyasojwe ahagana saa sita z'ijoro.

Cyitabiriwe n'abarimo abakuru n'abato, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abakunzi b'umuziki Gakondo by'umwihariko uwa Cyusa Ibrahim.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari akoze igitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka itandatu ishize ari mu muziki, ndetse avuga ko azagiherekeresha gushyira hanze Album ebyiri, zirimo 'Migabo' yitiriye iki gitaramo ndetse na 'Mwuvumwamata'.


1.Iki gitaramo cyabereye urwibutso rudasaza Chrisy Neat

Ku rubyiniro, Cyusa Ibrahim yafashijwe n'abarimo Chrisy Neat wafunguye iki gitaramo ahagana Saa Moya. Uyu muhanzikazi usanzwe anatunganya umuziki yasubiyemo indirimbo zaririmbwe n'abandi zirimo 'Murumve twana twanjye', 'Umumararungu' ndetse na 'Rungano'.

Akiva ku rubyiniro, yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye uko yakiriwe ati 'Byanshimishije bitewe n'ukuntu nabonye abantu banyakiriye. Ntabwo nari mbyiteze, ni ubwa mbere ndirimbye nka Chrisy Neat ku giti cyanjye, ubundi najyaga ndirimbana n'abanyeshuri bo ku Nyundo, ariko uyu munsi ni ubwa mbere ndirimbye mu gitaramo kigari nk'iki kandi ari nkanjye nyine.'

Uyu mugore wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yavuze ko mbere yo kujya ku rubyinuro yari afite 'ubwoba' muri we, ariko ageze imbere y'abitabiriye iki gitaramo yakoze uko ashoboye kugirango ahuze neza n'ibyo yari yateguye.

Yavuze ko guhitamo indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo yashingiye ku ndirimbo ze akunda, ndetse n'izo abantu bakunda. Ati 'Nafashe igihe cyo kwita cyane ku ndirimbo nkunda ndetse n'izo abantu bakunda cyane, kandi byagenze neza.'

2.Indirimbo 'Intsinzi' yabaye iya bose

Yakorewe mu ngata na Mariya Yohana wageze ku rubyiniro ahagana Saa 20:50. Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yaririmbye indirimbo zamamaye mu bihe by'urugamba rwo kubohora igihugu, akumbuza abakuru ibyo bihe.

Muri izi ndirimbo harimo iyitwa 'Ubutwari bw'Inkotanyi', yakoze benshi ku mutima, barahaguruka bamufasha kuyibyina. Mu gihe yiteguraga gusezera ava ku rubyiniro, abakunzi b'ibihangano bye bamusabye ko abaririmbira indirimbo ye 'Intsinzi' yamamaye mu buryo bukomeye.

Ni indirimbo yateye arakirizwa, ubundi ava ku rubyiniro akomerwa amashyi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mariya Yohana yavuze ko yishimiye gufasha Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo.

Ati 'Ndishimye cyane! Ndashimira Cyusa washoboye kuntumira ngo nzaze mufashe gutarama, urumva ko harimo urukundo, ni byiza rero, kandi nabonye ukuntu bishimye.'

Mariya Yohana yavuze ko Cyusa Ibrahim ari kugera ikirenge mu cy'abahanzi bakomeye muri Gakondo, kandi abona ko azahirwa 'kubera ko abikunda'. Ati 'Nabonye harimo abana baririmba, urumva ko n'abo bafite ishyushyu rwo kumenya gakondo.'

Yavuze ko kuba Cyusa Ibrahim yahuje ibihumbi by'abantu muri iki gitaramo, bigaragaza ko ari mu murongo mwiza wa gakondo. Mariya Yohana yavuze ko indirimbo ye 'Intsinzi' yabaye idarapo ry'umuziki we, kandi ayisobanura 'nk'indirimbo ya buri wese, indirimbo y'Igihugu'.


3.Ruti Joel yahaye icyubahiro Yvan Buravan

Umuhanzi Ruti Joel uri mu bakora injyana gakondo ayihuza n'umuziki ugezweho yanyuze abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zirimo igikobwa, Cunda n'izindi.

Uyu muhanzi wari inshuti magara ya nyakwigendera Yvan Buravan, yamuhaye icyubahiro muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo ya Buravan yise 'Lowkey' iri mu zakunzwe ndetse zikiri mu mitwe no ku mitima ya benshi.

Uyu muhanzi kandi yashimye Massamba Intore, Muyango na Mariya Yohana bamutoje, anaboneraho kuririmba indirimbo zabo uko ari batatu.

Yabwiye InyaRwanda, ko gushyigikira Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo byaturutse ku kuba bombi bakora gakondo kandi 'ni intore nkanjye'.

Ruti yavuze ko mu guhitamo indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, yitaye cyane ku ndirimbo zakunzwe kuri Album ye ya mbere, ariko kandi yahisemo indirimbo zizatuma abantu bumva neza ijwi rye, akanabaganariza.

Yavuze ko yaririmbye indirimbo ya Massamba, Muyango na Maria Yohana mu buryo butunguranye kuko atari yarigeze abitegura. Ati 'Nababonye imbere yanjye, kandi bari mu bantoje mu Itorero ry'Igihugu, rero nagombaga kubashimira, uretse kuba ari abatoza banjye, ni inshuti zanjye.'

Ruti yaririmbye indirimbo zigaruka ku inkotanyi 'kubera ko dushaka gutora umusanzu wacu'. Ati 'Nari nisanzuye, sinaherukaga gutaramira abantu, nabiherukaga umwaka ushize, nari nishimye rero kubataramira.'


5.Cyusa yashimye Perezida Kagame, hagaragazwa igihangano kigaragaza 'igipfunsi'

Mbere yo kujya ku rubyiniro, habanje kumvikana ijwi rimeze nk'icyivugo, rigaruka ku mpamvu y'igitaramo ari yo yo gushima Migabo, Migambi y'abagabo.

Saa tatu n'iminota 50' ni bwo Cyusa yari ageze ku rubyiniro, yinjirira ku ndirimbo 'Migabo' ivuga ibigwi bya Perezida Kagame. Ni indirimbo iri mu zo Cyusa yatangiriyeho urugendo rw'umuziki nk'uwabigize umwuga.

Yaririmbye iriya ndirimbo ayisoje, yinjirira mu ndirimbo zigaruka ku rugamba zirimo RPF turatashye, Ngizo zaje (iz'amarere), Twatashye, Imenagitero ndetse na 'Ntumpeho' ya Rugamba Sipiriyani.

Mu gice cya mbere yaririmbye afatanyije n'Itorero Inganzo Ngari yabayemo kuva mu 2015. Abasore n'abakobwa bagiye bamusanga ku rubyiniro, bagakorana mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo asoje akajya kwitegura igice cya kabiri.

Mbere y'uko Cyusa asubira ku rubyiniro, Itorero Inganzo Ngari ryakomeje gususurutsa abakunzi baryo mu ndirimbo zirimo nka 'Gahorane Ingabo', 'Ziravumera', 'Iz'amarere', 'Dimba Hasi', 'Ishyamba' ndetse na 'Isamaza'.

Nyuma y'iki gitaramo, Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'ubwitabire bw'abantu n'uburyo igitaramo cyagenze. Ati 'Ni ubwa mbere nakwishima ndirimbye, ndaryohewe ku rwego rwo hejuru! Kubona Abanyarwanda baryoherwa na gakondo muri ubu buryo, bitabiriye muri ubu buryo, biranshimishije ku rwego rwo hejuru  […] kandi ndashimira cyane abaterankunga, abantu bose bashyizemo ukuboko kugirango igitaramo cyanjye kigende neza gutya, ndishimye ku rwego rwo hejuru.'

Uyu muhanzi yavuze ko ashingiye ku myiteguro yakoze ibyo yakoze byaranze ikigero cy'ibyo yari yateguye kandi yizeye neza buri wese yanyuzwe muri iki gitaramo.

Mu gice cya mbere cy'iki gitaramo, yitaye cyane ku kuririmba indirimbo zivuga ku butwari bw'inkotanyi, zisingiza Umukuru w'Igihugu. Yaririmbye indirimbo nka 'Inkotanyi Duhuje Amarembo', 'Imenagitero', 'Demokarasi', 'Iya 1 Ukwakira' n'izindi'.

Ni mu gihe mu gice cya kabiri yaririmbye avuga u Rwanda, aho rwavuye, uko abanyarwanda batengamaye, ariko kandi anagaruka ku ndirimbo z'urukundo. Yaririmbye indirimbo nka 'Rwanda nkunda', 'Mutoni', 'Rusanganizayo', 'Umwiza', 'Muhoza', 'Imparamba', 'Marebe', 'Agasaza' ndetse na 'Nyaruguru'.

Cyusa yashimangiye ko guhurira ku rubyiniro n'Itorero Inganzo Ngari bisobanuye ikintu kinini. Ati 'Ni ukubera ko n'itorero mbamo, ndacyabana nabo, rero ntabwo nakora igitaramo cya mbere ngo ndeke kubatumira, kandi mwarabibonye ko bitwaye neza mu gice cya mbere.'

Ubwo Cyusa Ibrahim yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame. Yabwiye InyaRwanda, ko yagaragaje 'igipfunsi' muri iki gitaramo, mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw'uko amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yegereje.

Yavuze ko igipfunsi ari igisobanuro cy'ubumwe bw'Abanyarwanda, kujya imbere n'ibindi. Ati 'Ubu gahunda ni tariki 15 Nyakanga 2024.'

Cyusa yavuze ko yakoranye n'itorero Inganzo Ngari mu guhanga iki gihangano kigaragaza igipfunsi, kandi bishimiye uko abantu babyakiriye.


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yakoze igitaramo gikomeye yatuye Perezida Kagame

Cyusa yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zisingiza inkotanyi mu gice cya mbere cy'iki gitaramo

Cyusa yatangaje ko yashimishijwe n'uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo cye cya mbere yakoze


Cyusa yaririmbye muri iki gitaramo ashyigikiwe n'Itorero Inganzo Ngari

Cyusa yaririmbye inyuma ye hari ishusho y'igipfunsi mu rwego rwo guteguza abantu kuzagira uruhare mu matora

Chrisy Neat yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe kuririmba mu gitaramo cya Cyusa


Mariya Yohana yatangaje ko indirimbo ye 'Intsinzi' yabaye idarapo ry'umuziki we, biri no mu mpamvu ayisabwa n'abantu benshi

Ruti Joel yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo, atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu



Ruti Joel yavuze ko yaririmbye muri iki gitaramo kubera ko Cyusa Ibrahim bahuriye muri gakondo


Ruti Joel yavuze ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yageneye Umukuru w'Igihugu


Mariya Yohana ubwo yari imbere y'imbaga y'abantu aririmba indirimbo ye yise 'Intsinzi'



Uhereye ibumoso: Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore, umutoza mu Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza', Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry ndetse n'umuhanzi Victor Rukotana [uri iburyo]
Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' ari mu bitabiriye iki gitaramo
 Â 

Abagize Itorero Inganzo Ngari bafashije Cyusa Ibrahim ku rubyiniro muri iki gitaramo


Kandahano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Migabo Live Concert' cya Cyusa Ibrahim

KANDAHANO UREBE MBERE Y'UKO CYUSA ASUBIRA KURIRIMBA MU GICE CYA KABIRI

">

KANDA HANO UREBE UBURYO CHRISY NEAT YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

">

RUTIJOEL YAKURIWE INGOFERO MURI IKI GITARAMO CYA CYUSA IBRAHIM

">

KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI ZITWAYE MURI IKI GITARAMO

">
 

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

VIDEO: Munyatore Eric&DOx Visual



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143826/yashimye-perezida-kagame-yitsa-ku-ndirimbo-zisingiza-inkotanyi-ibintu-5-byaranze-igitaramo-143826.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)