Tesi Rusagara yari asanzwe ari umuyobozi wa Kigali Innovation City, umwe mu mishinga ihanzwe amaso n'Abanyarwanda benshi, bitewe n'uko uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga muri Afurika ndetse ukarufasha kugera ku nzozi zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Mu kiganiro The Long Form, Tesi Rusagara yagarutse kuri byinshi ku buzima bwe birimo uko yiyumva nk'umugore uri mu buyobozi bukuru bw'ikigo cy'ubwishingizi, urukundo akunda igihugu n'uko yihebeye ibijyanye n'imari.
Tesi Rusagara mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza yize ibijyanye n'Imari muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo ndetse akura impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Stanford University mu 2017.
Yagaragaje ko yagatangiriye akazi muri Banki ya Kigali, ibintu byanatumye agira ubunararibonye muri serivisi z'imari ndetse n'ikoranabuhanga.
Tesi Rusagara yakoze imirimo itandukanye muri Banki ya Kigali, bituma yisanga mu biro by'Umukuru w'Igihugu mu ishami rishinzwe Politiki n'Ingamba 'Strategy and policy unit'.
Yakomeje ati 'Ntekereza ko muri icyo gihe cyose nisanze nkunda cyane imirimo ihuriweho, yaba mu bijyanye n'imari n'ikoranabuhanga kuko naje kubona ko ahazaza ariho herekeza mu gukoresha ikoranabuhanga.'
Yagaragaje kandi ko kwiga no gukorera muri Silicon Valley mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, nabyo byamwunguye ubumenyi bujyanye no kumenya ubwoko bw'ishoramari igihugu kiba gikeneye binashingiye ku cyerekezo igihugu cyihaye.
Tesi Rusagara kandi afite inararibonye mu ikoranabuhanga kuko yakoze ku mishinga itandukanye iryimakaza ubwo yari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'imari kandi byamuhaye kugira ubunararibonye mu nzego zinyuranye ariko zuzuzanya ni ukuvuga imari n'ikoranabuhanga.
Urukundo rw'igihugu rwatumye ava muri Amerika
Bamwe iyo babonye amahirwe yo kwerekeza ku mugabane w'u Burayi cyangwa muri Amerika bakabonayo n'imirimo, bahitamo kugumayo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo ko imishahara aba ari myiza no kuba ibyo bihugu byarateye indi ntambwe.
Tesi Rusagara yagaragaje ko kuba yarabaye muri Amerika, byamufashije kwiga uko ibintu byinshi bikorwa ariko ko yagombaga kugaruka mu gihugu gukoresha bwa bumenyi yahavomye.
Ati 'Naje gutekereza ko nkeneye kumenya uko bakora. Ese gukorera mu bihugu nka Amerika bimera bite? Ni ibihe bibazo bagihura nabyo. Nashakaga kubimenya byose mu buryo bwo kwiga ariko no mu kazi. Ku rundi ruhande rero narebaga uko bishobora kuba byakenerwa ku mugabane wa Afurika n'u Rwanda.'
'Ntekereza ko kimwe mu byo kwirata dufite nk'igihugu ari uko tugira intego ngari, turi igihugu gikurura abanyempano uretse n'Abanyarwanda ariko n'abanyamahanga.'
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kubona ko uramutse uzanye ubumenyi busabwa no kurebera hamwe uko yakoresha ibyo yabonye muri ibyo bihugu mu iterambere ry'u Rwanda, yahisemo kugaruka agafatanya n'abandi kubaka u Rwanda.
Icyerekezo cy'Akagaciro Fund
Tesi Rusagara yavuze ko ku munsi wa mbere mu nshingano zo kuyobora Ikigega Agaciro bitamugoye cyane ko atari mushya mu mirimo nk'iyo, ariko kuko yari ahinduye inshingano byasabye ko atangira kwiga kuva ku munsi wa mbere kugira ngo abashe gukorana n'abandi.
Yagaragaje ko kandi ikintu kigora umuntu winjiye mu nshingano nshya ari uko yakumva ko ibintu byose abizi, ashimangira ko kubaza icyo utazi bifasha mu kunoza ibyo ukora.
Tesi Rusagara yagaragaje ko nubwo hari abantu bibaza uburyo igihugu nk'u Rwanda gifite ubukungu buri hasi gishobora kugira ikigega nk'agaciro, bitagakwiye kwibazwa kuko icyo gisobanuye ari nk'uko umuntu yagira konti ye yo kuzigamira.
Ati 'Ubundi abantu bakwiye kugitekereza nka konti yo kwizigamira. Ndatekereza ko nawe ufite konti yo kuzigamira. Ni amafaranga uzigama uzakoresha mu gihe kizaza. Aha rero ni nka konti y'igihugu ku bizakoreshwa mu ishoramari ry'ahazaza.'
Yagaragaje ko kuri ubu atari umwihariko w'u Rwanda gusa kuko muri Afurika hari ibindi bihugu byamaze gushyiraho ubwo buryo birimo Maroc, Botswana, Nigeria, Libya, Gabon n'ibirwa bya Maurice ariko u Rwanda rumaze imyaka irenga 12 rugifite.
Yavuze ko igituma u Rwanda rurushaho gukataza mu iterambere ry'ubukungu, ari uko ruharanira kwigira ndetse n'inkunga rubonye rukazikoresha bigendanye n'icyerekezo rufite aho guhabwa amabwiriza n'abazitanga.
Ati 'Ibyo bijyana n'icyerekezo ufite n'ubushake ufite. Utangira ufite duke ukagenda waguka. Ntekereza ko kugira ikigega atari byo bifite agaciro ahubwo impamvu wahisemo kubikora n'uburyo ubikoramo ndetse n'igihe ubikoreremo ari nabyo mwihariko w'u Rwanda.'
Yakomeje avuga ko bisaba kwizigamira bisaba kwigomwa kuko umuntu atazigama ibyo asaguye.
Kugeza ubu Ikigega Agaciro Development Fund gifite agaciro k'arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.
Kuri ubu igishora mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye aho bigize nibura 60%, kikagira ishoramari ryakozwe mu mpapuro mvunjwafaranga, ubwizigame n'ibindi bigize umutungo wacyo wose kuri ubu.
Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw'icyayi ndetse kikagira n'ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.
Tesi Rusagara kandi yagaragaje ko mu minsi ishize hatangijwe uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda mu Rwanda ruherereye mu Karere ka Bugesera narwo rwashowemo imari n'ibindi bitandukanye bishorwamo imari hagamijwe inyungu.
Yashimangiye ko nubwo Agaciro Fund gashora kagamije inyungu ku byashowe mu buryo bw'amafaranga ariko n'ingaruka bigira ku guhindura imibereho myiza y'abaturage ari ingenzi cyane.