Yizeye Imana ya Chryso! Elsa Cruz wasezeye Ye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Korali Yesu Araje ibarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi rya LMS Kamukina mu Mujyi wa Kigali. Igizwe n'abaririmbyi b'intyoza mu majwi, baririmba nta byuma. Yamenyekanye nka korali y'abasore bane gusa, ariko babiri bamaze kuyisezeramo.

Abari bayigize ni Muhayimana Elisa Claude (Tenol), Nsengimana Amiel (Bass), Twayinganyiki Edgard (Soprano) na Mudagani Pilote (Alto). Mu mezi macye ashize Muyahimana Elisa Claude na Mudagani Pilote basezeye iyi korali, bishavuza benshi.

Yesu Araje choir yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Nta munyagara w'isengesho, Bundi bushya, Nzaguruka, Zakayo, Yobu, Golgotha n'izindi. Mu myaka 6 ishize batubwiye ko bafite indirimbo zirenga 150 zanditse na 48 zikoze, birumvikana ubu zariyongereye cyane.

Nta mukobwa wigeze aririmba muri iyi korali kubera ko "abakobwa akenshi baragorana iyo hajemo ibintu byo kujya kuririmba ahantu mu misozi bidusaba kugenda n'amaguru cyangwa Repetitions zacu ntibazishobora turepeta akenshi nijoro bitewe n'ubuzima."

Umwe mu batumye iyi korali iba ubukombe ni Elisa Muhayimana [Elsa Cruz] kuri ubu uri kuririmba ku giti cye. Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, yashinjwe gusenya korali, kwiba Cano  ya Korali ndetse hanavugwa ko yahagaritswe mu Itorero aryozwa guhemukira Yesu Araje.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Elsa Cruz yakuye igihu ku byamuvuzweho byose anavuga byinshi ku rugendo rwe rushya amazemo amezi ane (4). Yavuze ko kuririmba ku giti cye yari asanzwe abikora ari no muri korali ariko "nkabikora kubera impamvu runaka".

Mu bikorwa yamye aririmbamo nk'umuhanzi wigenga akiri no muri Yesu araje, harimo ubukwe n'ibirori binyuranye. Nyuma yo kubyara imfura ye n'umugore we Chantina, yahise akora indirimbo y'ishimwe ndetse hari n'iyo yakoze ubwo yasozaga Kaminuza. Ibyo byose byatumye "nkora indirimbo iri personal [yanjye bwite]".

Elsa Cruz yavuze ko kuba atakiririmba muri Yesu Araje choir "ntacyo twapfuye kindi, ahubwo ni uko abayigize nabonaga tudafite icyerekezo kimwe kandi nta bajyana batasezeranye, byabaye ngombwa ko jye na mugenzi wanjye Mudagani Pilote tuyisezera."

Yikije ku byo yavuzweho birimo kuba yarahagaritswe n'Itorero, abyamaganira kure. Ati "Ibyavuzwe ni byinshi nyuma y'uko tuvuye muri korali, ariko ukuri guhari ni uko ari njye na mugenzi wanjye Mudagani Pilote twayisezeye tukanabimenyesha itorero mu nyandiko". 

Yatangaje ko atigeze ahagarikwa mu Itorero, ndetse ko abanye neza n'abo bahoze baririmbana kuko basengana, ati "Nyuma yo gusezera ntabwo itorero ryigeze riduhagarika rwose, turi abizera basanzwe b'itorero, turaterana, icyo twahagaritse ni ukuririmba muri Yesu araje choir. Turasengana bararirimba nanjye nkaririmba." 

Elsa Cruz wari umaze imyaka myinshi muri Yesu Araje choir anayibereye umuyobozi, kuririmba ku giti cye biri 'official' yabitangiye mu kwezi kwa Mbere kwa 2024. Ku bya Cano ari gushyiraho indirimbo ze kandi yarahoze ikoreshwa na Yesu Araje choir, yavuze ko yari yarayibatije, nyuma yo gutandukana arayisubiza, ariko abemerera ko bajya bakoresha indirimbo ziriho.


Elsa Cruz yakuye igihu ku makuru yakurikiye isezera rye muri Yesu araje choir

Elsa Cruz amaze gukora indirimbo 3 ari zo: "Si Ubusa", "Burya" na "Kwimuka", ndetse n'iyindi imwe yo Kwifatanya n'Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni indirimbo yise "Ni nde wundi", akaba yarayikoranye n'abakunzi be bagize itsinda ryitwa EL Music Group.

Indirimbo ze ziri kuryohera benshi ukurije igihe gito amaze. "Si ubusa" yatangiriyeho, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 29. Indirimbo ye ya kabiri yise "Burya" ft Chantina, yo yarakunzwe bihebuje kuko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 71 kuri Youtube. 

Indirimbo ye nshya iri hanze yitwa "Kwimuka". Ni indirimbo yaje nyuma yo kubona abantu benshi bihana bafite ikindi bararikiye "mbihuza n'uburyo Nowa yimutse ategetswe kubaka inkuge ahabwa amabwiriza yuko izaba ingana, igiti azayibazamo". 

Yahuje ubutumwa bwo muri Bibiliya n'ubwo muri ubu buzima, agira icyo asaba abakristo, ati "Natwe rero mu gihe twihana, tugomba kugendera ku mabwiriza y'Imana kuruta kurebera ku bashumba, ku rushako ahubwo kurebera kuri Kristo ni bwo uzaba wimutse by'ukuri."

Elsa Cruz yakomoje ku nzira n'inzozi afite mu muziki yinjiyemo nk'umuhanzi ku giti cye, avuga ko ari ndende "ariko ku bwo gufashwa n'Imana mu myaka 10 ndumva nzaba ndi inyenyeri mu bavugiramana itorero ryacu ry'Abadiventistes rizaba rifite".

Yahishuye ko nubwo amaze gukora indirimbo 3 gusa, ari kwakira ubutumire "Invitations" bwo kujya kuririmba ahantu hatandukanye, "ariko sindabitangira, ndifuza kubanza ngatunganya ibihangano bihagije n'ibikorwa bifatika kuko sinteganya kuririmba gusa".

Yatanze urugero rugaragaza ko adashyize imbere kuririmba gusa, avuga ko "nk'ubu muri kuno kwezi kwa 6 njyewe n'abakunzi banjye hari umuntu tuzaremera warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'igikorwa nari nsanzwe ntegura nkiba muri Yesu araje."

Ati "Abakunzi b'umuziki wa Gospel bo bangirire icyizere sinzabatenguha, Imana yampaye ibintu byose byatuma mbakorera ibihangano byiza. Naho abahanzi ba Gospel bo ndabasaba gushyigikirana kuko turi abakozi twese mu ruzabibu rumwe rwa Data, turi gukorera Data umwe, turerekeza mu ijuru rimwe ibidutanya bibe kure yacu rwose."

Elsa Cruz yateguje imishinga ikomeye mu muziki anakomoza ku kwizera Imana yasekeje Chryso Ndasingwa


Inkuru yaryoheye abakunzi b'umuziki wa Gospel ndetse ikaba ikiri kwibazwaho cyane ni iya Chryso Ndasingwa, umusore muto cyane w'i Nyamirambo. Kuwa 05/05/2024 ni bwo Chryso yanditse amateka yuzuza BK Arena mu gitaramo gikomeye yise 'Wahozeho Album Launch', aba umuhanzi wa kabiri mu gihugu uciye aka gahigo nyuma ya Israel Mbonyi.

Kuba Israel Mbonyi yuzuza BK Arena, nta nkuru irimo kuko amaze imyaka 10 akora umuziki, afite Album enye ziri hanze zikunzwe, ndetse amaze gukora ibitaramo 4 bikomeye byabereye mu Rwanda n'ibindi birenga 20 byabereye hanze y'u Rwanda. Ibihangano bye byacengeye benshi dore ko abamukurikira gusa kuri Youtube barenga Miliyoni.

Chryso yabaye Chryso kuko yujuje BK Arena ku gitaramo cye cya mbere yari akoze mu buzima bwe. Nta n'indirimbo nyinshi afite rwose, n'ikimenyimenyi muri icyo gitaramo yamurikaga Album ye ya mbere "Wahozeho". Nta ndirimbo n'imwe ye iruzuza Miliyoni ebyiri. Ubwo yakoraga icyo gitaramo, kuri Twitter yari afite abamukurikira bagera kuri 300 gusa. 

Uko Imana yahagararanye na Chryso, abantu ibihumbi n'ibihumbi bakamwitaba kandi bagahembukira mu gitaramo cye, ubu akaba ari ku rutonde rw'abahanzi b'ibyamamare mu Karere, byerekanye ubutunzi buhambaye afite benshi batari bazi, binerekana kwizera kwe gukomeye nk'uko abarimo Ally Soudy baherutse kubitangariza inyaRwanda.

Gukora cyane kwe no kwizera kwinshi, byavuyemo amateka atazibagirana mu Rwanda. Uko Imana yabanye nawe, ni ryo sengesho rya Elsa Cruz, umuhanzi wo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi wo guhangwa amaso kubera ubuhanga bwe no kuba yizeye Imana. Elsa yizeye ko Imana yasekeje Chryso, nawe izamusetsa.

Ati "Mu myaka 5 rwose hazaba harabaye akantu ntazi (yahise akubita igitwenge). Njya ngirira Imana icyizere ku rwego abandi bantu bashobora kumfata nk'umurwayi wo mu mutwe ariko Imana irashoboye mu gihe udacitse intege ukayikorera birangira igutunguye nk'uko yasekeje umuhungu wayo Chryso (Nimuze murebe iby'Imana yakoze yaba indirimbo yanjye)".

Kuririmba si ibintu Elsa atangiye ejo, ahubwo abirambyemo dore ko ubuzima bwe bwaranzwe cyane no kuririmbira Imana nk'uko yabigarutseho ati "Kuva nkiri umwana, jyewe navukiye mu baririmbyi n'ubu ndacyaririmba, ariko imyaka nzi nabayeho ntaririmba ni imyaka 4 nigaga muri SFB kubera amasomo." 

Ati "Nyuma yo gusoza amasomo muri 2014 Imana yamfunguriye imiryango mfasha Korali Yesu Araje, nayandikiye Albums 3, mbafasha gutegura ibitaramo bitandukanye byo kuzimurika, byaduhaye kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga."

Elsa Cruz avuga ko nta mubare ntarengwa w'abantu yifuza gukirisha ubutumwa mu ndirimbo ze ahubwo arifuza ko abo buzageraho bose bazakizwa kandi nk'uko ijambo ry'Imana rivuga 'nibabona imirimo yanjye myiza bazahere ko bahindukire'. Ati "Kubaho ubuzima buhindutse biruta kuvuga ubutumwa bwinshi ubuzima bwawe buhakana ibyo uvuga".

Uyu mugabo uzwiho kutarya indimi iyo muganira, avuga ko "nta turufu navuga nzanye yatuma bemera ubutumwa mvuga, ahubwo Mwuka Wera uganiriza imitima ni we nifuza ko azajya yemeza abantu hamwe no gukora cyane no gufatanya n'abandi tuzagera kuri byinshi."

Elsa Cruz ni intiti. Afite Master's mu Icungamutungo "MBA in Finance" yavanye muri UNILAK. Nyuma yo gusoza amasomo (BBA) muri Kaminuza y'u Rwanda, yakoze mu miryango mpuzamahanga itandukanye hano mu Rwanda nka ADRA, FH Rwanda, Catholic Relief Services, World Relief Rwanda, ubu ari gukorera Handicap International.


Yizeye ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari inyenyeri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Igitaramo cy'amateka Chryso Ndasingwa yakoreye muri BK Arena cyongereye kwizera kwa benshi barimo Elsa Cruz


Elsa Cruz yavuze ko ntakidashobora uwizeye Imana atanga urugero kuri Chryso Ndasingwa

REBA INDIRIMBO "SI UBUSA" YINJIJE ELSA CRUZ MU MUZIKI NK'UMUHANZI WIGENGA


REBA INDIRIMBO "BURYA" YA ELSA CRUZ N'UMUGORE WE CHANTINA


REBA INDIRIMBO NSHYA "KWIMUKA" YA ELSA CRUZ




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143671/yizeye-imana-ya-chyso-elsa-cruz-wasezeye-yesu-araje-agaterwa-imijugujugu-yihanuriye-kuba-i-143671.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)