Yubahirije icyifuzo cyumubyeyi we! Khalfan y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Khalfan yabwiye InyaRwanda, ko 2024 ari umwaka udasanzwe k'u Rwanda n'Abanyarwanda, biri mu mpamvu buri munyarwanda wese ategerezanyije amatsiko ibizavamo mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Yavuze ko ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo yise 'Igikumwe'.

Ariko kandi ni igitekerezo yubatse nyuma y'uko umubyeyi we (Nyina) amubajije niba muri iki gihe y'amatora nta ndirimbo azakora izagaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza.

Ati "Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine niwe ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri 'Saloon' yarambwiye ati 'wowe nta ndirimbo uzakora y'amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama."

Yavuze ko umubyeyi we ariwe wamugiriye inama y'abahanzi azifashisha muri iyi ndirimbo barimo Tom Close, Intore Massamba na Uncle Austin 'kubera ko ari abahanzi akunda cyane'.

Ati "Guhitamo abandi bahanzi rero nagendeye ku bandi nanjye nkunda, bitewe n'ubutumwa twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo."

Akomeza ati "Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Power' ndirimbamo ngo igihe nzagwiza 'Power' mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, aziko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis."

Khalfan yavuze ko mu guhitamo abahanzi yashingiye ku byifuzo by'umubyeyi we, ariko kandi yita ku bahanzi bagezweho muri iki gihe bijyanye n'ubutumwa yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.

Uyu muraperi yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Sitade Amahoro ndetse no kuri Golf i Nyarutarama. Ni igikorwa avuga ko babashije kugeraho nyuma y'uko basabye uburenganzira inzego zitandukanye, ariko kandi yafashijwe cyane n'Umuvuguzi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda kugirango babone ibyangombwa by'ifatwa ry'amashusho ahantu bashakaga.

Muri iyi ndririmbo atangira aririmba agira ati "Twubake u Rwanda rwiza rutebereye nk'abanyarwanda, ubumwe niwo musingi." Hagaragaramo ikirango cya FPR ndetse n'igipfunsi.

Khalfan ati 'Ntekereza y'uko iyi ndirimbo izumvikanisha kubaka u Rwnada ruzira amacakubiri, kubaka u Rwanda rugera kuri Demokarasi, u Rwanda rutubereye kandi tuzaraga abana bacu."

"Mboneyeho no gushimira umuryango FPR Inkotanyi wakoze ibi byose, wazanye iterambere ku mugore, urebye aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze ubu ndabizi neza ko ntawashidikanya kubyagezweho; imihanda, iterambere, u Rwanda ruraryoshye... Perezida wacu yabaye ubukombe, igikumwe tuzagishyire ku gipfunsi. Buri wese mwifurije kuzongera gutora umusaza."

Uyu muraperi yavuze ko basoje gufata amashusho y'iyi ndirimbo, ku buryo bateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere. 

Ni indirimbo yahuriyemo na Fireman, Tom Close, Massamba Intore, Uncle Austin, Marina ndetse na The Nature. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin, ni mu gihe mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Yeweeh. 

Umuraperi Khalfan yahurije mu ndirimbo 'Igikumwe' abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Tom Close, Uncle Austin, Marina, Fireman


Umuraperi Khalfan ari kumwe n'ababyinnyi batandukanye bazagaragara muri iyi ndirimbo 


Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Producer Yeweeh wakoze amajwi y'iyi ndirimbo (Audio)


Umuhanzi Massamba Intore [Uri iburyo] ari muri Sitade Amahoro mu gufata amashusho y'iyi ndirimbo


Khalfan yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashingiye ku bitekerezo by'umubyeyi we



Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Uncle Austin [Uri ibumoso] ari kumwe na Marina na Khalfan



Umuhanzikazi Marina mu ifatwa ry'amashusho kuri Golf i Nyarutarama


Khalfan aganira n'umuhanzikazi Marina yahurije muri iyi ndirimbo 

Massamba Intore ari kumwe na Uncle Austin mu ikorwa ry'indirimbo 'Igikumwe'



Umuraperi Fireman yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo 'Igikumwe'

Umuhanzi Tom Close ubwo yari muri sitade Amahoro hakorwa indirimbo 'Igikumwe'

Abahanzi barindwi bahuriye mu ndirimbo 'Igikumwe' igaruka kuri Perezida Paul Kagame

 

Director AB Godwin ari kumwe n'abahanzi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Igikumwe'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144032/yubahirije-icyifuzo-cyumubyeyi-we-khalfan-yateguje-indirimbo-yamatora-yahurijemo-abahanzi--144032.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)