2024, umwaka wa Collabo kuri Nel Ngabo nyum... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatangaje ibi nyuma y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ashyize hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Slim Daddy' y'iminota 2 n'amasegonda 49' yakoranye na Kivumbi King ndetse na Dj Toxxyk.

Ni ubwa mbere ahuriye mu ndirimbo n'aba bahanzi, kandi avuga ko yabikoze mu rwego rw'uko uyu mwaka wa 2024 yawuhariye uwo gukorana n'abandi bahanzi ibizwi nka 'Collabo'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko uyu mwaka yabonaga ari cyo gihe cyo gukorana na bagenzi be. Ati 'Twabonaga aricyo gihe cyo kuba nakorana n'abandi bahanzi bo mu kigero cyanjye. Kuko 'Collaboration' nari mfite inyinshi zari iz'abahanzi bakuru.'

Yavuze ko guhuza imbaraga na Kivumbi muri iyi ndirimbo byaturutse ku njyana y'iyi ndirimbo. Ati 'Gukorana na Kivumbi ahanini byaturutse ku njyana nari nakozemo indirimbo numva ariwe wayijyamo neza, kuko asanzwe akora injyana za 'Dancehall'.

Muri iyi ndirimbo ntabwo Dj Toxxyk yumvikanamo cyane. Nel Ngabo yavuze ko bayikoze adahari, ari nayo mpamvu ataririmbyemo. Ati 'Ntabwo arimo ariko twarakoranye (Collaborated), ariko twayikoze ahari, yumvikanamo irimo irangira.'

'Slim Daddy' mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Bulam Vybz, yandikwa na Ishimwe Karake Clement afatanyije na Kivumbi King, ni mu gihe amashusho yayobowe na Simbi Nailla.

Nel Ngabo yaherukaga kumvikana mu ndirimbo 'Molomita' ya Director Gad yahuriyemo na Kenny Sol. Ni indirimbo imaze amezi abiri, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 3.5.

Icyo gihe, Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko guhurira mu ndirimbo na Kenny Sol byamufashije gukomeza gushimangira intego yihaye muri uyu mwaka yo gukorana na bagenzi be.

Uyu musore yavuze ko Kenny Sol ari 'umuntu ukunda akazi' kandi akubahiriza igihe 'muba mwahanye'.

'Molomita' yanditswe na Junior Rumaga, Element Eleéeh, Kenny Sol ndetse na Nel Ngabo. Ni mu gihe amashusho yafashwe kandi ayoborwa na Gad.

Mbere y'aho, ubwo ni ukuvuga mu mezi atanu ashize, uyu muhanzi yanahuje imbaraga na Da Rest wahoze mu itsinda rya Juda Muziki bakorana indirimbo bise 'Zana' iri kuri Extended Play (EP) y'uyu musore.


Nel Ngabo yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye bwa mbere na Kivumbi na Toxxyk


Kivumbi yaririmbye muri iyi ndirimbo bitewe n'uko asanzwe yisanga muri 'Dancehall'


Dj Toxxyk wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Slim Daddy' nawe yaririmbyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLIM DADDY'

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOLOMITA'

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZANA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145340/2024-umwaka-wa-collabo-kuri-nel-ngabo-nyuma-yo-guhuza-imbaraga-na-kivumbi-na-toxxyk-video-145340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)