Ab'imbere mu ishyaka ry'Aba-Démocrates basabye Perezida Biden kwikura mu matora bwangu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiganirompaka cyabaye mu cyumweru gishize hagati y'aba bakandida perezida bombi cyamanuye cyane icyizere Biden yari asigaranye ku kuba afite imbaraga zo gukomeza kuyobora Amerika.

Muri icyo kiganiro mpaka cya mbere na Donald Trump, Perezida Biden hari aho yageze arasinzira ndetse ahandi yumvikana yibagirwa ibyo yari agiye kuvuga.

Nyuma yacyo hari Abanyamerika bamwe bagaragaje ko ananiwe bihagije ku buryo atakomeza kuyobora Amerika ari byo byaje no gushimangirwa n'abo mu ishyaka rye. Bavuga ko ibi bikwiye gukorwa mu neza y'ishyaka n'igihugu hagashakwa undi mukandida uzarihagaraira mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Aba-Démocrates barimo Llyod Doggett uhagarariye iri shyaka n'abandi batifuje kumenyekana bavuze ko bashidkanya kuri kandidatire ya Biden bityo ko bashaka kumuha urubuga agafata icyemezo cyo kwikura mu matora.

CNN yatangaje ko yavuganye n'abayobozi b'Aba-Démocrates barenga 20, abaterankunga b'ishyaka n'inshuti za kera za Perezida Biden, abenshi muri bo bemera ko Perezida akwiye guhagarika kwiyamamaza, kandi bamwe muri bo batekereza ko akwiriye gutangaza iki cyemezo muri iki cyumweru.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko Perezida Joe Biden agirana inama n'abahagarariye ishyaka ry'Aba-Démocrates mu ntara kuri uyu wa Gatatu gusa ntihatangajwe ibyo bari buganireho.

Bije nyuma y'uko bamwe muri aba bayobozi bumvikanye bavuga ko bashidikanya ku bushobozi bwa Biden bwo gukomeza kuyobora Amerika nyuma y'imyitwarire yagaragaje mu kiganirompaka cya mbere n'uwo bahanganye mu matora.

Ni mu gihe nyamara Biden yari yabanje gutegurwa bihagije ndetse habaho gufata akaruhuko inshuro ebyiri mu kiganiro bitari bisanzwe ariko byose ntibyatanga umusaruro.
Perezida Joe Biden ariko avuga kenshi ko agifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora Amerika aramutse yongeye gutorwa.

Aba-démocrates basabye Perezida Biden kwikura mu matora bwangu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-imbere-mu-ishyaka-ry-aba-democrates-basabye-perezida-biden-kwikura-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)