Abacuruza impu bo mu Rwanda barifuza kugabanyirizwa umusoro ku zohereza mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakora ubu bucuruzi mu Rwanda bagaragaje ibibazo bafite biromo ko bacibwa umusoro uri hejuru cyane ungana na 80% iyo bashaka kuzohereza hanze ya EAC bigatuma bahomba, kandi ko n'abagura impu bagabanyutse bikaba byaratumye impu zita agaciro kuko mbere y'uko iri bwiriza risohoka ikilo cyaguraga 1500 Frw ariko ubu ikilo kikaba kiri ku mafaranga 200 Frw.

Ibi babigaragaje mu nama yateranije abahagarariye EAC mu bucuruzi bw'impu n'abakora ubu bucuruzi bwimpu mu Rwanda n'inzego za Leta zifite mu nshingano gukurikirana ibyijyanye n'impu mu Rwanda imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abakora impu mu Rwanda (Kigali Leather clusters), Kamayiresi Jean Damour, yavuze ko bamaze imyaka hafi icumi bagaragaza iki kibazo ariko ko nta gisubizo babonye kandi ko iri bwiriza n'ubwo ririho mu EAC, mu Rwanda ari ho honyine rikurikizwa gusa kuko mu bindi bihugu bya EAC byohereza impu hanze kandi ku giciro cyo hasi.

Ati 'Abokora ubucurizi bw'impu mu Rwanda twagaragaje ikibazo dufite cyo gucibwa umusoro uri hejuru kuva mu 2015 ubwo hasohogaka iri bwiriza ariko ntacyo byatanze twebwe nka Kigali Leather clusters twagerageje kongera guhuza abantu bakora ubucuruzi bw'impu ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko twakoroherezwa mu gihe dutegereje uruganda rutunganya impu mu Rwanda.'

Yakomeje avuga ko nyuma y'iyi nama biteze ko hari byinshi bizahinduka kuko bagaragaje ibibazo byose bafite kandi bizezwa ko bigiye gukurikiranwa bikajya ku murongo.

Ni ibintu yahurijeho na mugenzi we, Mukashyaka Germaine, umunyabanga ushinzwe umutungo n'imiyoborere muri Kigali Leather Cluster wavuze ko muri iyi nama bagaragarijemo ibibazo bafite bituma badakora ubucuruzi bw'impu neza avuga ko yari yitabiriwe n'abahagarariye za minisiteri bireba babizeza ko bageza ubutumwa ku bayobozi bakuru kandi ko hari icyo bazabikora mu gihe bagitegeje uruganda rutunganya impu ruteganywa kubakwa mu myaka itanu.

Kugeza ubu Kigali Leather clusters imaze kugira abanyamuryango bagera ku 3000 bakora ubucuruzi bw'impu ariko babona ko baramutse bagabanyirijwe umusoro bakwiyongera ndetse bikaba byafasha mu kwinjiriza umusoro igihugu kuko bayinjiza ahandi aho kugira ngo bayinjize mu gihugu cyabo.

Kuva hasohoka ibwizira ribuza abakora ubucuruzi bw'impu kuzohereza hanze ya EAC ni ubwa mbere hari habaye inama ihuza abayobozi bahagarariye ubu bucuruzi bw'impu muri EAC ndetse n'abakora ubu bucuruzi mu Rwanda kugira ngo bige ku bibazo bafite byatumye isoko ry'impu mu Rwanda risubira inyuma no kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo ryongere rizamuke ubucuruzi bw'impu bwongere kugira agaciro nk'uko byahoze mbere.

Abagize Kigali Leather Cluster n'abayobozi bahagarariye EAC mu by'ubucuruzi bw'impu bakoreye inama y'iminsi ibiri i Kigali
Bagaragaje ibibazo bafite biromo ko umusoro bacibwa iyo bohereje impu hanze ya EAC uri hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruza-impu-barifuza-bo-mu-rwanda-kugabanyirizwa-umusoro-ku-zohereza-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)