Abafana ba Rayon Sports bahanganye nimyaka y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ubwo harimo kubarurwa amajwi y'Abadepite, ni bwo mu Rwanda hitambitsemo inkuru y'uko Haruna Niyonzima ukina mu kibuga hagati asatiri izamu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe. 

Ni inkuru yabaye isa n'intunguranye kuko abenshi batatekerezaga ko Haruna yakongera gukinira Rayon Sports yaherukagamo mu 2006.

Kubera iki bamwe mu bafana ba Rayon Sports batumva igurwa ry'uyu mukinnyi?

Abakunzi ba Rayon Sports bahora bifuza muri iyi kipe ibintu biri ku rwego rurenze, n'iyo ikipe yaba iri mu bihe bibi. Ni muri urwo rwego bumvaga ko ikipe yabazanira umukinnyi ukomeye muri Afurika aho kubazanira Haruna.

Kuri uyu wa Kabiri, Haruna Niyonzima yongeye kwerekanwa nk'umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y'imyaka isaga 17 ayivuyemo 

Abafana ba Rayon Sports baremeza ko Haruna ashaje ndetse ko umukinnyi wabakiniye mu 2004 kuri ubu atari ku rwego rwo kuba yakongera kwambara umwenda wabo ahubwo yari kujya mu makipe yo hasi.

Hari abakinnyi benshi Rayon Sports yaguze mu myaka itambutse banganya imyaka na Haruna cyangwa se bamuruta, ariko kuko batari babazi, bacecetse kugera igihe abo bakinnyi bagereye mu kibuga kikabatamaza. 

Kuko rero Haruna abenshi bazi uburyo yakuze kandi bakaba baca umugani ngo nta muhanuzi iwabo, abafana nk'aho baretse umusaruro ukazivugira, bari kwita cyane ku myaka kandi twabonye ko hari aho ita agaciro.

Ese ubundi Haruna byari bikwiye ko asinya muri Rayon Sports?

Haruna Niyonzima ni umukinnyi uzwi mu Rwanda mu myaka myinshi itambutse, gusa akaba umukinnyi utarigeze ananirwa gukina aho yanyuze hose. 

Haruna ni umukinnyi ufite igitinyiro, ufite impano y'ubuyobozi, byakubitiraho impano yo mu kibuga umuntu akemeza ko amakipe menshi mu Rwanda yakenera umusanzu we.

Haruna Niyonzima w'imyaka 34 y'amavuko amaze imyaka isaga 6 yitwa umusaza 

Rayon Sports nayo ntikiri ikipe ikomeye ku buryo abafana bayo bakabaye batungurwa no kubona Haruna ayisinyira. Yego imyaka ye ishobora kuba yarakuze, ariko iyo kipe yakiniye 2006 yo yaradindiye kugera n'aho 2024 yagaruka akayikinira kandi neza.

Rayon Sports yari ikeneye n'izina ricuruza, izina rizaba mpuzamahanga, umunyabigwi w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' ndetse akaba intwaro bazakoresha bakina na APR FC.

Uko mbibona

Bigendanye n'uburyo umuntu aba yarafashe ubuzima bwe, ntabwo imyaka ikiri ikibazo mu gutanga umusaruro, kuko twabonye ingero nyinshi nka Pepe wakiniraga Portugal mu mikino y'i Burayi afite imyaka 41, na Yamal wakiniraga Espagne afite imyaka 17 kandi bose batanze umusaruro basabwaga. 

Abafana ba Rayon Sports bamenye ko ikipe bafite itagikaze cyane, bakire Haruna ubundi umusaruro uzivugire nk'uko bigenda ku bakinnyi b'abanyamahanga babazanira.

Haruna Niyonzima yagiriye ibihe byiza muri Tanzania by'umwihariko mu ikipe ya Young African

Haruna Niyonzima yatangiriye umupira w'amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, ayivamo mu 2005 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe. Yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ayivamo mu 2011 ajya muri Young African yakiniye kugera mu 2017.

Yahise yerekeza muri Simba SC ayikinira imyaka 2, agaruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali, ayivamo asubira muri Young African umwaka umwe, agaruka muri AS Kigali ayivamo yerekeza muri Al Ta'awon ari nayo yakiniraga.

Haruna Niyonzima ni we mukinnyi ufite imikino myinshi mu ikipe y'igihugu 'Amavubi' igera ku 106



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145010/abafana-ba-rayon-sports-bahanganye-nimyaka-ya-haruna-niyonzima-mbere-yumusaruro-145010.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)