Abafana barategereje amaso ahera mu kirere! A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko kandi kubasha kuyigeraho si akazi gakorwa mu gitondo cy'umugisha gusa! Ni imbaraga z'umurengera ziherekejwe no kujonjora indirimbo, gukorana na ba Producer batandukanye, guhimba indirimbo, gutegura uko uzayamamaza, abagufasha mu majwi mu kuyikora n'ibindi binyuranye.

Ibi biri mu mpamvu zituma hari abahanzi bahitamo gusohora indirimbo imwe kugeza ubwo umubare wuzuye agatangaza ko Album irangiye. Ariko kandi hari abamaze imyaka irenga itanu mu muziki nta Album bagira, nyamara bafite indirimbo zakora Album imwe cyangwa ebyiri.

Mu myaka ibiri ishize, birashoboka ko watangiye kwitegura kumva Album y'abarimo The Ben na Bruce Melodie ariko amaso akaba yaraheze mu kirekire.

N'ubwo bimeze gutya ariko, ntiwabonye Album ariko nibura wabonye indirimbo imwe cyangwa se ebyiri zabaye ziguhojeje amarira.

Ariko kandi mu 2023, The Ben yatangaje ko imikorere ye imutandukanya n'abandi bahanzi, kuko afata igihe cyo kwitondera ibikorwa bye, biri mu mpamvu zituma adakunda gushyira hanze indirimbo nk'uko abandi babikora. Ibi ariko bituma abafana n'abakunzi b'umuziki bamushyiraho igitutu ubudasiba.

Ibyo yavuze birashoboka ko ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu bategereje Album yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'abandi.

InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi 7 bamaze nibura imyaka ibiri bateguje Album, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ku bafana babo.


1.The Ben

We amaze imyaka itandatu ateguje iyi Album.  Muri 2017 ubwo yari muri Afurika y'Epfo mu kiganiro na Radio 'TransAfrica Radio' ikorera mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho, ariko siko byagenze.

Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n'indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n'izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n'ibihangange mu muziki.

Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough' ndetse na Kolokolo'.

Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo "Why" yarasohotse ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itigeze ijya hanze.

Iby'iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina "Black Tiger" asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. The Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be. 

Ati "Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka." Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020.


2.Bushali

Mu Ntangiriro za 2022, nibwo umuraperi wamamaye nka Bushali yatangaje ko yarangije imirimo yose yasabwaga kugirango ashyire hanze Album yise 'Full Moon'.

Icyo gihe, yavugaga ko mbere yo kuyimurikira abakunzi be, azakora ibikorwa n'ibitaramo bigamije kuyisogongeza ariko siko byagenze. Â 

Muri Kanama 2022, yabwiye InyaRwanda, ko iyi Album yayitiriye umwana we mu rwego rwo gusobanura urukundo amukunda, kandi iriho indirimbo zubakiye kuri 'Kinyatrap'.

Ati 'Full Moon niyo Album ndi kwitegura gushyira hanze, nitiriye umwana wanjye. Navuga ko ariwo mushinga ngiye guhugiraho cyane.'

Yavugaga ibi yitegura gusohora indirimbo 'Badman' iri mu zigize iyi Album.  Ni Album yihariye kuri uyu mugabo, kuko yakozweho n'umuryango we. Hariho indirimbo zizumvikanaho amajwi y'umugore we ndetse n'ay'umwana we. Ati 'Hari izo bagize uruhare mu kwandika n'ibindi byinshi.'

Ni Album kandi yakozweho na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda, ndetse yayikoranyeho n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n'abo hanze.

'Full Moon' izaba ibaye Album ya kane asohoye nyuma ya 'Nyiramubande' yabaye iya mbere, iya kabiri yise 'Ku gasima' n'iya gatatu yise '!B!HE B!7'.

Iyi Album yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023. Ariko muri Werurwe 2024, yatangaje ko yatindijwe n'uko hari abashoramari bashatse kuyigura, bifuza kuyicuruza mu buryo burenze ubwe yari asanzwe akoresha.

 

3.Bruce Melodie

Album ya Bruce Melodie yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024- Bivuze ko amezi arenzeho abiri abantu bategereje.

Ni Album yakunze kuvugaho igihe kinini mu myaka ibiri ishize, ndetse abafana be bari bayiteze muri Gicurasi 2024, ariko siko byagenze.

Mu kiganiro aherutse kugirana na 'Voice of America, Bruce Melodie yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka (Hagati y'Ugushyingo n'Ukuboza 2024), kandi agaruka ku rugendo rwagejeje ku kuba muri iki gihe ari mu bahanzi bakomeye.

Bruce Melodie avuga ko akora umuziki ajyanishije n'ibigezweho n'ibyo abantu bakunze, biri mu byatumye akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rock, Afrobeat, Amapiano n'izindi njyana. Â Ã‚ 

Kuri we avuga ko kwandika indirimbo bishingira ku kuba mu rugo iwe ahafite studio y'umuziki, no kuba akunze kujya cyane muri studio yifashisha piano akandika indirimbo zinyuranye.

Yavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo 'Narinziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we (Mama) witabye Imana.

Yatangiye gukora kuri iyi Album yitwa 'Sample', ariko mu mpera za Gicurasi 2024, umujyanama we Coach Gael yavuze ko bayihinduriye izina bayita 'Colorful Generation'.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Fm, Bruce Melodie yavuze ko imirimo yo gutunganya indirimbo yahuriyeho n'abandi bahanzi bo mu bindi bihugu, biri mu byatindije ikorwa rya Album ye.

Ni Album avuga ko iriho indirimbo 16 zabimburiwe na "When she's around" ndetse na "Sowe" aherutse gushyira hanze.

Ati 'Iriho collabo z'abahanzi batandukanye ariko badafite umwanya uhagije kuko igihe mbashakiye si cyo mbabonera kandi bamwe na bamwe nasanze kugira ngo indirimbo zabo zimere uko mbyifuza ari uko twazikorera amashusho. Ibyo rero biri mu bikomeza gutuma album itinda gusohoka.'

'Nta ndirimbo ndi gukuramo cyangwa ngo nongeremo ahubwo ndi kongeramo abantu urebye ni ho bigoraniye, buriya akenshi abahanzi bajya kungeraho narateguye indirimbo yabo, ubu noneho hari imiryango iri kugenda ikinguka.'

Izaba iriho indirimbo yakoranye n'itsinda Blaq Diamond ryo muri Afurika y'Epfo, iyo yakoranye n'abahanzi bo muri Nigeria, Kenya n'abandi.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iyi Album izajya hanze mu Ugushyingo 2024, nyuma y'indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo na Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol.



4.Fatakumavuta

Asanzwe ari umunyamakuru n'umushyushyarugamba waciye ibintu cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yigaragaza cyane mu busesenguzi ku muyoboro wa Youtube.

Yavutse yitwa Sengabo Jean Bosco, ariko yahisemo gukoresha amazina ya Bosqizo cyangwa se Fatakumavuta. Muri iki gihe, ni umunyamakuru wa Isibo FM.

Muri Kamena 2021, yashyuhije imbuga nkoranyambaga, atangaza ko agiye gusohora Album yise 'Fatalogy' iriho indirimbo 12 zigaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe.

Hari bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro, bitanze icyo gihe bavuga ko baguze iyo Album kuri Miliyoni 1 Frw- Ariko biracyagoranye kuyibona.

Indirimbo 12 yavugaga ko zaririmbwe n'abahanzi 25. Kandi, yavugaga ko izajya ku mbuga nkoranyambaga tariki 30 Nzeri 2021, ariko amaso yaheze mu kirere.

Fatakumavuta yumvikanishaga ko yaririmbye muri buri ndirimbo, kandi ko icyenda muri zo zafatiwe amashusho.

Ubwo yari mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru igitaramo cya Bull Dogg na Riderman, Fatakumavuta yavuze ko mu bahanzi yifashishije kuri Album ye harimo na Riderman.

Yamushimiye ko yamuciriye inzira akabasha kwinjira muri studio. Ati "Maze igihe kinini cyane ndi gutegura Album 'Fatalogy'. Riderman ni umwe mu bantu banyumvise bwa mbere. Abantu benshi baravuga ngo Fatakumavuta' wabeshye abantu, Album ntayihari, wariye amafaranga y'abantu, ariko ntekereza ko Riderman ni umwe mu bantu bafite uruhare runini ku buzima bwa Fatakumavuta."

 

5.Tuff Gang

Muri Werurwe 2023, nibwo byamenyekanye ko abagize Tuff Gangs bitegura gushyira hanze Album bakoranyeho iriho indirimbo zitandukanye zizitsa ku ngingo zinyuranye. Ariko amakuru avuga ko batangiye kuyikoraho mu 2020

Ni ibintu batangaje nyuma y'uko hasohotse ifoto bari kumwe, ndetse igaragaramo umuraperi Ish Kevin n'ubwo nta ndirimbo n'imwe afitanye n'aba bombi. 

Iyi Album yakozwe na Producer Davydenko umaze igihe kinini akorana n'iri tsinda. Iriho ibihangano byakozweho na Bull Dogg, P-Fla ndetse na Fireman.

Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi Album yatinze kujya hanze, kubera amananiza yagaragaye mu ikorwa ry'uyu mushinga w'abo mushya, ariko hari icyizere cy'uko izasohoka muri uyu mwaka.

Ati 'Hari imishinga twakoze nka Tuff Gangs. Twagiye tubivugaho ariko hakagenda hazamo utuntu twamamaniza, kuko urumva 'Project' (umushinga) ihuza abantu benshi kuriya, ni 'Project' nini, ifite abayihagarariye, ntabwo ari twe gusa, kuko ni nk'abantu batubwiye turashaka y'uko mukora ikintu gutya, twese turi mu bufatanye, ni nko kudushyiragikira.'

Akomeza ati 'Ni ikipe nini, ntabwo ari twe duhuriye gusa, dufite abantu bahuriye kuri icyo gikorwa, bibaye bigenze neza nayo yasohoka muri uyu mwaka.'

Tuff Gangs ni ryo tsinda ry'abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ryashinze ibirindiro by'umwihariko riririmba iyi njyana.  Ryari rigizwe n'abarimo Jay Polly witabye Imana mu 2022, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman

Bamenyekanye cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe 'Kwicuma' nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.


6.P-Fla

Mu Ukuboza 2023, umuraper P-Fla yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gutegura Album ye bwite yahurijemo abaraperi bakomeye barimo n'abo banyuranye mu itsinda rya Tuff Gangz.

Icyo gihe yavuze ko azi neza ko nawe ajya amara igihe kinini atumvikana mu bikorwa by'umuziki.

P-Fla ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Nisubiyeho' yakoranye na King James, 'Mana Mfasha', 'Naguhaye imbaraga' n'izindi.

Kunyura mu matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi biri mu byakomeje izina ry'uyu mugabo. 

Nawe asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15 agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y'ishuri.

Mu Ukuboza 2023, P-Fla yabwiye InyaRwanda, ko amaze iminsi ahugiye mu bikorwa byo gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki.

Ni album avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse yayihuriyeho n'abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.

Yavuze ati 'Ngiye kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite indirimbo nyinshi cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.'

P-Fla aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatinze gusobanura iyi Album bitewe n'uko yabanje kubaka imbuga azayicururizaho. Ati "Munyihanganire cyane buriya n'iyo mpamvu ngiye kujya nirinda kuva ku bintu bitarajya ku murongo. Niho hazamo gutenguha abantu, nawe kwitenguha, ariko Album ndayifite, kandi nshatse nkora Album ebyiri."

Akomeza ati 'Kutayisohora rero byatewe n'uko nabanje kubaka imbuga zanjye bwite. Kandi biriya bintu njye ntabwo mbashije kubyikorera ku giti cyanjye.'

Yavuze ko hari abantu bari gukorana muri iki gihe, kugirango bategure izi mbuga, ari nabwo bazahita bashyira hanze iriya Album.


7.Christopher

Muri Kamena 2023, nibwo Christopher yatangaje ko ari gukora ku mirimo ya nyuma isabwa kugirango abashe gushyira hanze Album ye ya Gatatu. Ariko amakuru avuga ko yatangiye kuyikoraho kuva mu mpera za 2022.

Ni Album yifashishijeho aba- Producer batandukanye, ndetse yakoranyeho n'abandi bahanzi. Ubwo yajyaga i Londresm u Bwongereza mu bitaramo, yanahuye na Madebeats amukoreraho zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Album ye.

Yavugaga ko izajya hanze mu mpera za 2023, cyangwa se mu ntangiriro za 2024, ariko siko byagenze. Asanzwe afite ku isoko Album 'Habona' yamuritse mu 2013 n'indi yise 'Ijuru rito' yagiye hanze mu 2017.

Muri Mata 2024, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Vole'. Icyo gihe yavuze ko bitewe n'uko yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo, yahisemo gushyira hanze iriya ndirimbo, mbere y'uko ashyira hanze Album ye ya Gatatu.

Yavuze ko yahuye n'akazi gakomeye mu kuyitunganya, ariko ko ashingiye aho bigeze, ibintu birajya ku murongo ku buryo muri uyu mwaka azayimurika.

Christopher Muneza ni umuhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho yavutse, ku wa 30 Mutarama 1994 Mutarama.

Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w'ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye by'indirimbo atarasoza amashuri. 



THE BEN AHERUTSE GUTANGAZA KO ARI KWITEGURA GUSOHORA INDIRIMBO NSHYA

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI P-FLA AKOMOZA KURI ALBUM YE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145413/abafana-barategereje-amaso-ahera-mu-kirere-abahanzi-7-bamaze-imyaka-isaga-3-bateguje-album-145413.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)