Abafite aho bahurira n'imisoro binjiye mu rugamba rwo gusobanurira abasora akamaro kayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'amahugurwa y'iminsi itatu yateguwe n'Urugaga rw'Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024,

Yitabiriwe n'inzobere mu by'imisoro, abikorera mu bijyanye n'imisoro, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi, ababaruramari baturuka mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itari iya Leta.

Umuyobozi Ushinzwe Amasoko muri EDCL, Umushashi Gentille yatangaje ko yize amasomo menshi ajyanye n'imisoro, akaba agiye gutangira gushishikariza abaguzi gusaba inyemezabwishyu ya EBM.

Yagize ati "Nkanjye by'umwihariko nasobanukiwe n'amabwiriza mashya ku misoro ndetse ngiye gushishikariza n'abaturage kujya batanga umusoro basaba fagitire ya EBM banamenye ko haba hariho n'ibihembo ku wasabye iyo fagitire n'abacuruzi mbashishikarize kuyitanga mbagaragariza akamaro k'imisoro ku iterambere ry'igihugu."

Kayitare Théoneste ushinzwe kugenzura ibikorwa muri Gasabo 3D, yavuze ko zimwe mu mpinduka basobanuriwe zabaye mu misoro bibafasha kugira inama ibigo bakorera.

Ati "Natwe rero tugiye kurushaho kunoza uburyo imisoro yatangwagamo kuko tugiye gufasha abasora mu kuzamura imyumvire kuko urebye ibikorwaremezo igihugu kigenda kigeraho nta ntambara yagakwiye kubaho mu gutanga umusoro, ahubwo tugiye gukomeza kubasobanurira n'uburyo bugezweho bw'ikoranabuhanga busigaye bukoreshwa."

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ICPAR, Biraro R. Obadiah yatangaje ko amasomo nk'aya usibye kugirira akamaro abayahawe agirira n'igihugu akamaro, kuko kigira abahanga bagifasha guhangana n'impinduka mpuzamahanga.

Yagize ati "Burya ubwenge burarahurwa. Uwitabiriye atahana ubumenyi noneho bukamufasha kugira uburyo azitwara ku zindi mpinduka mpuzamahanga."

"Uyu musaruro uzagera ku Banyarwanda kuko n'aba bahawe ubumenyi bagiye kubwigisha abasora n'abafata ibyemezo ku misoro noneho ibyatumaga bananirana biveho kuko aba bazajya gusobanurira abantu babyumve bawutange babyumva."

Urugaga rw'ababaruramari babigize umwuga mu Rwanda rwashinzwe mu 2008 rutangira gufasha ababaruramari b'umwuga mu 2009. Kuva icyo gihe rumaze kugira abarenga 1000 bafasha ibigo bya Leta n'iby'abikorera kunoza uburyo bw'ibaruramari ari ho n'imisoro ibonekera.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-aho-bahurira-n-imisoro-binjiye-mu-rugamba-rwo-gusobanurira-abasora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)