Abagera kuri 300 bacurujwe bakuwe mu Rwanda mu myaka itanu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko kuva mu 2019 abagera kuri 297 bacurujwe ariko bakaba bagenda bagabanyuka kuko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/20 bari abantu 91, mu 2020/21 baba 61, mu 2021/22 baba 41, mu gihe mu 2022/23 bongeye kuzamuka bagera kuri 58, na ho mu 2023/24 bari 46.

Muri iyo mibare urubyiruko ni rwo rwiganje ku kigero cya 90% by'umwihariko abari hagati y'imyaka 18 na 30 ni 168, abari munsi y'imyaka 18 ni 102 na ho abafite kuva ku mayaka 30 kuzamura ni 27. Ni mu gihe kandi abagore ari bo biganjemo ku kigero cya 75% naho 25% bakaba ari abagabo.

Dr. Murangira yavuze ko muri abo bantu harimo Abanyarwanda bakurwa mu gihugu ndetse n'abanyamahanga banyuzwa mu Rwanda kuko hari ubuyo bw'ubwikorezi mpuzamahanga buhagaze neza.

Yavuze kandi ko abenshi ari abashukishwa akazi n'ibindi bintu mu mahanga ku mugabane wa Asia ariko ko harimo ugushishoza guke kumva ko umuntu agiye gufashwa n'undi atazi ku buntu we nta nyungu amutezeho.

Ati 'Harimo ibintu by'ubwomanzi bw'abantu, kuko aba abona ko ibintu agiyemo birimo ibyago kuko ababatwara ntibabaha amakuru yuzuye. Ukaba uragiye ngo ugiye kubana n'umuntu mwamenyaniye kuri Facebook cyangwa Instagram, nta kindi kintu umuziho ngo mugiye gukora ubukwe!'.

'Harimo ubushishozi buke bwa bamwe kuko hari n'abashukishwa amashuri no kujya gushaka abagabo b'abakire mu mahanga. Gusa hari n'ugenda abizi ko agiye gukora akazi k'uburaya ariko ngo ko kiyubashye, kumbe azagakora hari undi wishyurwa!'.

Yavuze ko abantu badakwiye gushiturwa n'ibishashagirana byose ngo babyite zahabu kuko kumva ko umuntu agiye kukurangira akazi keza atakuzi bikwiye kwibazwaho uburyo adafite benewabo yagaha kuko nta gihugu kitabamo abashomeri.

Akomoza ku mayeri akoreshwa yagize ati 'Ikintu cya mbere babuza uwo bashuka ni ukumubwira ngo 'uramenye ibintu bya hano iyo ibivuze birapfa', ugomba kubigendamo bucece. Icyo baba bagamije ni uko bya bintu ubyibikamo ntihagire uwo ugisha inama ukaguma ufite ibyo bagushyizemo'.

Yakomeje avuga ko hari abajya bafatirwa ku mipaka bari bagiye gucuruzwa ariko babazwa aho bagiye ukabona ntibashaka ko ubivangira mu bintu ariko bakabagarura. Hari kandi n'ababyeyi bajya begera RIB babona abana babo bashaka ibyangombwa by'ingendo bakurikirana bagasanga bashutswe nk'ishuri cyangwa ubukwe mu mahanga.

Kuva mu 2019 kugeza muri Kamena 2024 abantu bamaze kugarurwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda ni 85 muri bo abagera kuri 79 bakaba ari abagore. Aba bagaruwe bakoresheje uburyo bwo gutabaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane WhatsApp aho bagiye bohereza ubutumwa mu Rwanda bukagera kuri RIB igafatanya n'izindi nzego gukurikirana.

Dr. Murangira avuga ko bamwe muri bo bafatanya na RIB mu bukangurambaga bwo kwamaganga icuruzwa ry'abantu ndetse asaba abantu kwirinda gushiturwa n'inyungu bagiye kubonera mu mahanga mu buryo budasobanutse kuko ari ho icyo cyaha gihera.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-290-baracurujwe-bakuwe-mu-rwanda-mu-myaka-itanu-rib-yatanze-umuburo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)