U Rwanda rumenyerewe nk'igihugu cy'imisozi igihumbi ariko kandi kizwi nk'igihugu gifite umwihariko mu kugira umusaruro w'icyayi.
Icyayi cy'u Rwanda cyabaye ingenzi cyane mu bukungu bw'igihugu guhera mu 1950. Ni umusaruro uturuka ku miterere y'u Rwanda yatumye ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi butanga umusaruro mwiza.
Imyaka myinshi ishize icyayi cy'u Rwanda cyahawe icyangombwa mpuzamahanga mu kugira uburyohe bwihariye, ibara rikurura buri wese ndetse no kugira intungamubiri.
Ikigo cya Silverback Tea Company kinjiye ku isoko ry'u Rwanda gikorana n'inganda zitandukanye zisanzwe zitunganya umusaruro w'icyayi mu guharanira ko cyongererwa agaciro n'ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company Ltd, Rudra Chatterjee, yashimye uko u Rwanda rutanga amahirwe ku bacuruzi bikanafasha mu iterambere no kugera ku bicuruzwa bifite ubuziranenge.
Ati 'Silverback Tea Company irashima cyane uburyo u Rwanda rutanga urubuga rwo gukoreramo rudufasha gutera imbere no kwibanda ku gutanga icyayi cyuje ubuziranenge.'
Silverback Tea Company kuri ubu kigizwe n'inganda eshatu z'icyayi za mbere mu gihugu zirimo Rugabano Tea Company Pvt ltd, Gisovu Tea Company n'urwa Pfunda Tea Company.
Buri ruganda muri izo rufite umwihariko warwo ku bijyanye n'icyayi rutuganya nk'uruganda haba mu buryohe n'ibindi.
Inganda z'icyayi zibarizwa muri Silverback zibitseho ibihembo bitandukanye. Uruganda rwa Rugabano rufite agahigo ko kugira icyayi cyaguzwe amafaranga menshi aho ikilo cyacyo cyaguzwe nibura amadorali 4.09 mu 2024 nkuko NAEB ibigaragaza.
Uruganda rwa Gisovu Tea Company Ltd rwahawe igihembo cyo kuba uruganda rwa mbere rw'umwaka wa 2024 cyatanzwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe icyayi mu Rwanda rufite kandi icyemezo cy'uko icyayi cyarwo cyuje ubuziranenge kizwi nka PF1 ndetse Ihuriro ry'Abacuruzi b'icyayi muri Afurika y'Iburasirazuba ari rwo ruganda rwari rufite icyayi kihagazeho mu 2023.
Ku ruganda rwa Pfunda kandi rwahawe icyemezo cy'uko icyayi cyarwo ari cyiza ku rwego rwa D1, rwashyizwe kandi ku mwanya wa munani mu nganda zo mu Karere zagize icyayi cyihagazeho ku isoko mu 2023.
Izo nganda kandi zifite icyemezo cy'uko zubahiriza ihame ry'uburinganire byatanzwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), Urugaga rw'Abikorera, UNDP na UN Women.
Silvaback Tea Company iharanira ko ubuziranenge bw'icyayi butangirira mu mirima y'icyayi mu rwego rwo kurushaho kugira umwihariko ku cyanga cy'u Rwanda.
Ibyo byatumye itanga akazi ku bakozi bafasha abahinzi gukomeza gushimangira ubuziranenge bw'icyayi mu murima no guharanira kubungabunga ibidukikije.
Silverback ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abahinzi b'icyayi binyuze mu mishinga y'iterambere inyuranye aho abahinzi barenga 11000 bakuwe mu bwigunge.
Rwatangiye kandi gushora mu burezi binyuze nko mu kubaka ingo mbonezamikurire 'ECDs' z'abana n'ibikorwaremezo.
Kuri ubu hashyizweho n'umunsi uzwi nko gusogongera ku cyayi ufasha abakozi ba Silverback gusabana n'imiryango yabo basoma ku cyayi cy'u Rwanda bakumva icyanga cyacyo.
Kuva Silverback yakinjira mu Rwanda yaguye uko icyayi kiboneka ku isoko haba imbere mu gihugu mu maguriro atandukanye arimo Simba Supermarket, Tuma250, The Hut Supermarket, Silverback n'andi maguriro byatumye abanyarwanda banywa icyayi cy'u Rwanda ibintu bitari bimenyerewe.
Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel