Abakinnyi bose bari tayari! APR FC iri kubarizwa muri Tanzania yasoje imyitozo yitegura Al Hilal Benghazi itozwa na Florent Ibenge Ikwanga - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yasoje imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo gucakirana na Al Hilal ya Florent Ibenge, itaratsindwa igitego muri CECAFA Kagame Cup 2024, umukino uzaba kuri uyu wa Gatanu.

Umukino wa APR FC na Al Hilal, uzasiga ikipe imwe ikatishije itike y'umukino wa nyuma ndetse APR FC itsinze uyu mukino izagera ku mukino wa nyuma n'intego yo gukuraho ipfunwe bafite ryo kudatwarira igikombe hanze ibyakozwe na ATRACO 2009 na Rayon Sports 1998.

Uyu mukino kandi ni umunzani mwiza mbere yo guhura na Azam SC yo muri Tanzania, mu mukino wa CAF Champions League.

Al Hilal ni ikipe izobereye amatsinda ya CAF, APR FC irota kujyamo, bivuze ko uyu mukino uzaba isura nyayo y'uko bakomeza imyiteguro ya Azam FC.

Muri iyi CECAFA Kagame Cup 2024, APR FC yatsinze ibitego 3, yinjizwa 1, izahura n'ikipe ifite ubwugarizi bwiza kuyirusha kuko itinjijwe igitego mu mikino 3, APR FC yo yinjije igitego muri buri mukino.



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bose-bari-tayari-apr-fc-iri-kubarizwa-muri-tanzania-yasoje-imyitozo-yitegura-al-hilal-benghazi-itozwa-na-florent-ibenge-ikwanga-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)