Abakobwa: Menya abasore 5 bakuzanira umunezer... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo bitaba byoroshye kumenya umusore ufite imico myiza wanakuzanira ibyishimo mu buzima bwawe gusa hari ibintu 5 bibaranga:

1. USHOBORA KUKUBWIRA IBYIYUMVIRO BYE MU MAGAMBO

Igitsinagore ni abantu bakunda ikintu cyitwa 'amagambo cyane', kuburyo kumva umusore amubwira ibyiyumviro bye abisohora mu kanwa ke bimuzamurira ibyiyumviro, noneho iyo bihoraho aba yumva ari mu isi ya wenyine. Niba uwo mwakundanye mugatandukana atarakugejeje kuri ibi byishimo, mukobwa/mugore shaka utandukanye nawe.

 2. UTAJYA AHINYURA IBYO UKUNDA

Umusore wubaha akanaha agaciro ibyo ukunda, uba wumva akuzanye mu isi yawe hamwe udashobora kurambirwa uko ubayeho kandi agatuma unyurwa no kuba uri wowe wa nyawe. Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Umu Ex wanjye yanengaga ibintu byose nkunda. Hobby zanjye uwo dukundanye ubu ntabwo azisobanukiwe ariko arandeka nkaba uwo ndiwe'.

3. USOHOZA AMASEZERANO YE

Umusore usohoza amasezerano ye bizana uburinganire mu rukundo. Niyo atayasohoza ariko akaba abizi neza ko yabikoze, akabisabira imbabazi bishimisha abakobwa/abagore cyane. Nuhura n'umusore utatanga amasezerano atashobora gusohoza uzabona uburyo ari byiza kumwiyegamizaho no kumwiringira.

4. UKUBAHA

Iyo ukundanye n'umusore/umugabo utajya aguca amazi ni bwo wiyumva nk'umuntu ufite uburenganzira bungana nubw'uwo muri gukundana.

5. UWO MUBA MURI KUMWE NTIWIYUMVE WIKEKA CYANGWA SE NGO UGIRE IRUNGU MUDAFITE ICYO MURI GUKORA

Nyuma yo kumenya ko nta nkundo wabona hano ku isi zimeze nk'izo muma filime, nibwo uhita ubona ko umusore/umugabo usanzwe ashobora kukugira umuntu wishimye mu rukundo. 

Noneho iyo watandukanye numu Ex wawe wagiraga ibintu ibikomeye cyane cyane mu birori kugira ngo mwiyerekane gusa, ni bwo ubona ko urukundo gutoranya uwo murujyanamo bidasaba umuntu urenze ahubwo umuntu ukwiriye, nk'uko tubikesha love dukesha iyi nkuru.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144652/abakobwa-menya-abasore-5-bakuzanira-umunezero-mu-buzima-bwawe-144652.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)