Abana 30% biga mu mashuri abanza barasibira: Hakorwa iki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yaritegereje avuga ko igiti kigororwa kikiri gito. U Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi bw'abana kuva mu mashuri y'inshuke kugeza muri kaminuza hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Muri iyi ngeri hakozwe byinshi birimo kongera umubare w'ibyumba by'amashuri n'umubare w'abarimu bashya kandi bahuguriwe kwigisha ibyiciro byose by'abiga.

Gusa uko imyaka yagiye ikurikirana, imibare y'abanyeshuri basibira mu mashuri irushaho kuzamuka.

Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y'abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.

Ku rwego rw'igihugu abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y'abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.

Iyi mungu yageze no mu yisumbuye kuko abasibiye mu 2022 bari 9.4% mu gihe mu 2023 bahise bagera kuri 13.5%. Ni mu gihe abanyeshuri bata amashuri bo bagabanyutse bava kuri 7.1% mu 2022 bagera kuri 5.5% mu 2023.

Imibare kandi igaragaza ko abanyeshuri bimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse mu byiciro byose, kuko mu mashuri abanza bavuye kuri 77.0% bagera kuri 75.7% na ho mu mashuri yisumbuye abimuka bavuye kuri 81.4% bagera kuri 79%.

Umuyobozi wa GS Vuganyana mu Karere ka Ngororero, Habimana Célestin yabwiye IGIHE ko igituma abanyeshuri basibira biyongera harimo imibereho itanoze mu ngo iwabo, uburyo babona amafunguro, no kutabona iby'ibanze bakenera byose bituma imitsindire yabo itazamuka.

Ati 'Haba harimo ibibazo cyane by'uburyo abana babayeho mu miryango yabo, uburyo babona ibikoresho by'ibanze umunyeshuri agenewe, uburyo babona ifunguro ryaba iryo mu rugo ariko n'iryo ku ishuri nubwo ritangwa ntabwo riba rihagije cyane, noneho n'ubucucike buba buri mu mashuri biba ari ikibazo gikomeye kuko umuntu ntiyakwigisha abana 50 ngo abone uko abakurikirana.

'Niba ufite abana 50 ukabigisha isomo riramara iminota 40, kugira ngo ube ubagezeho burya ntabwo biba byoroshye, ariko iyo abana ari bake mu cyumba bafite n'ibikoresho bihagije imitsindire yakwiyongera.'

Habimana yavuze ko imfashanyigisho mu mashuri ari nke cyane kuko ngo usanga mu ishuri ririmo abanyeshuri barenga 50 harimo ibitabo bibiri gusa. Muri Gs Vuganyana ishuri ririmo abanyeshuri bake ni 28 mu gihe iririmo benshi ari iry'incuke ririmo 153.

Amashuri afite internet mu gihugu hose ni 59.5%, muri yo abanza ni 56.5% mu gihe ayisumbuye yigisha amasomo y'ubumenyi rusange ari 75.3%.

Habimana yagaragaje ko amashuri yo mu cyaro ataragerwaho n'ikoranabuhanga rya internet bigoye kubona ibitabo byashyizwe ku ikoranabuhanga.

Minisiteri y'Uburezi imaze iminsi itangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batagize amanota 50% bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi bakazigishwa mu bihe abandi bazaba bari mu biruhuko.

Iyi gahunda yishimiwe n'ababyeyi hamwe n'abarezi bavuga ko bari bahangayikishijwe no kubona abana bimuka bafite amanota make cyane.

Biteganyijwe ko ayo masomo nibayarangiza bazongera gukoreshwa isuzumabumenyi, utsinze akimukira mu mwaka ukurikiyeho, na ho uyatsinzwe bikemezwa ko asibira bidasubirwaho.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza basibira bakomeza kwiyongera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-mu-mashuri-abanza-30-barasibira-kuki-bakomeza-gupfira-mu-iterura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)