Abana bagororerwa muri gereza y'abana ya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko bwizeye ko bazatsinda neza kuko baba barahawe amasomo yose nk'abandi bana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 nibwo mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta birimo ibisoza icyiciro rusange ndetse n'ibisoza amashuri atandatu yisumbuye. Ni ibizamini biri gukorwa n'abanyeshuri 235 572.

Abana bari kugororerwa mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bari mu batangiye ibi bizamini bya Leta.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage,Murekatete Juliet, yavuze ko aba bana babonye igihe gihagije cyo kwiga, bitabwaho n'ubuyobozi cyane kuburyo ngo bikwiriye kubaha imbaraga zo gutsinda.

Ati ' Twakomeje kubasura ndetse n'aho bakorera ibizamini baje gufata amabwiriza. Twagiye kubaganiriza tubabwira ko bafite icyizere kandi ko bazakora neza bategereje ko na none bashobora guhabwa imbabazi nkuko byahoze kugira ngo bakomeze ubuzima busanzwe hanze, kuko bari kwiga kandi biyemeje guhinduka.'

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, aherutse kubwira IGIHE ko bari bafite abana 16 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abandi bane bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Yavuze ko aba bana bose baba bigishirijwe mu Igororero rya Nyagatare kandi ko baba bigishijwe neza kuburyo bafite icyizere ko bose bazatsinda.

Kugeza ubu abana 161 bagororewe mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abagera kuri 64 bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagororerwa-muri-gereza-y-abana-ya-nyagatare-batangiye-ibizamini-bya-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)