Abana bakina mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda bongeye gukorwamo umukwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko irerero rya Bayern Munich ritangajwe mu Rwanda rigatangirana abana 50 byakurikiwe n'inkuru za bamwe mu bana 20 bakuwemo, harimo ababeshye imyaka, nk'uwitwa Iranzi ibyangombwa bye byerekanaga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011, ndetse na Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Aba bana bakuwemo birasakuza cyane mu itangazamakuru, muri ubu iri rerero ryongeye kugabanya abana bigendanye n'isuzuma ryakozwe.

Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri Ferwafa yemeje ko abana bagabanyijwe ariko ku bw'impamvu zizwi.

Yagize ati 'Nk'uko twabivuze Academy igitangira, gusohoka no kwinjira kw'abakinnyi ni ibintu bizajya bikorwa buri mwaka nk'uko n'ahandi hose bigenda iyo umukinnyi cyangwa umwana atujuje ibisabwa.'

 

 



Source : https://yegob.rw/abana-bakina-mu-irerero-rya-bayern-munich-mu-rwanda-bongeye-gukorwamo-umukwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)