Abantu bakuru miliyari 1.8 ku Isi bibasiwe n'indwara ziterwa no kudakora siporo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zimwe mu ngaruka mbi zo kudakora imyitozo ngororamubiri cyangwa imirimo isaba gukoresha imbaraga z'umubiri ni ukwibasirwa n'indwara zifata umutima, guturika udutsi tw'ubwonko (Stroke), umuvuduko ukabije w'amaraso, ndetse no kudatembera neza kw'amaraso mu mutima.

Hari kandi ukudakomera kw'amagufa, kwibasirwa n'umubyibuho ukabije na wo uzana n'izindi ngaruka mbi zanakugeza ku kuba ingumba, kwibasirwa na kanseri zirimo ifata amara, gutakaza ubudahangarwa bw'umubiri, kugira agahinda gakabije n'umujagararo ndetse n'izindi ndwara.

Kuwa 26 Kamena 2024 OMS yatangaje ibikubiye mu bushakashatsi yakoze ku bufatanye bwa za Kaminuza. Hasesenguwe imibare yo mu 2022, bigaragara ko abatuye Isi batacyita ku gukora imyitozo ngororamubiri n'iyo mirimo isaba imbaraga, ku buryo abatayikora biyongerereyo 5% ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2010.

OMS ubundi igaragaza ko umuntu mukuru yakabaye akoresha iminota 150 mu cyumweru akora imitozo ngororamubiri yoroheje ndetse n'imirimo yoroheje ariko isaba imbaraga, mu kumurinda zimwe mu ndwara twavuze haruguru.

Ni mu gihe ubishoboye iyo mirimo n'imyitozo ngororamubiri byoroheje wabisimbuza ibiremereye cyangwa ibigusaba imbaraga nyinshi, ariko byo ukabikora mu minota 75 mu cyumweru.

OMS igaragaza ko kudakora iyo myitozo cyangwa imirimo runaka bigaragara cyane mu bice by'abinjiza amafaranga menshi nko mu Karere k'Ibihugu bya Aziya bikora ku Nyanja Pacifique, kuko abatayikora muri ako gace bari ku kigero cya 48%, mu gihe mu Majyepfo ya Aziya ho bari ku kigero cya 45%.

Ni mu gihe abo mu bihugu byateye imbere mu Burengerazuba bw'Isi bo bari kuri 28%. Abo ku Mugabane wa Oceania bo bari ku kigero cya 14% mu kudakora iyo myitozo ngororamubiri n'imirimo ibasaba imbaraga.

OMS kandi igaragaza ko kudakora imyitozo ngororamubiri n'imirimo isaba imbaraga byiganje cyane mu b'igitsinagore kuko bari ku kigero cya 34% ugereranyije n'abigitsinagabo bari ku kigero cya 29%, ndetse mu bihugu bimwe hakaba hashobora kuzamo itandukaniro rya 20% n'ubundi bijyanye no kuba ab'igitsinagore ari bo benshi batayikora.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-bakuru-miliyari-1-8-ku-isi-bibasiwe-n-indwara-ziterwa-no-kudakora-siporo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)