Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije umunsi wo Kwibohora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bibera i Rabat muri Maroc, byitabiriwa n'abasaga 200 barimo abayobozi bakuru ba Maroc, ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya leta, urubyiruko rw'Abanyarwanda biga muri Maroc, abafatanyabikorwa ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

Ambasaderi w'u Rwanda mu bwami bwa Maroc, Umutoni Kazimbaya Shakilla, yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame, kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigafungura amarembo yo kubaka igihugu bundi bushya.

yavuze ko gutorwa kwa Perezida Paul Kagame ku bwiganze bw'amajwi menshi bishimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye 'uwabayoboye mu iterambere muri iyi myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe'

Ambasaderi Umutoni Kazimbaya Shakilla, yavuze kandi ko iyo ntsinzi ari ikimenyetso cy'ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse n'icyerekezo cyo gukomeza inzira y'iterambere bahisemo.

Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi muri Maroc, Riyad Mezzour, wari wifatanyije n'Abanyarwanda muri icyo gikorwa, yashimangiye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Maroc, ashimira u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwiyubaka kubera imiyoborere myiza.

Minisitiri Ryad yagize ati 'U Rwanda igihugu cy'imisozi igihumbi, urebye amateka yarwo yihariye ukareba uburyo rwabashije kwiyubaka, nta gushidikanya ko ari inkuru muri Afurika yose y'ibyiza byagezweho.'

Minisitiri Riyad, yagaragaje kandi ko igihugu cya Maroc gishimishijwe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, aboneraho kumwifuriza ishya n'ihirwe muri manda y'imyaka itanu agiye kuyoboramo Abanyarwanda.

Muri ibi birori, Itorero Icyeza cy'Indatwa ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri Maroc, ni ryo ryasusurukije ababyitabiriye, mu mbyino za gakondo zinogeye ijisho.

Abarimo abayobozi bakuru ba Maroc, ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, bari babukereye muri ibi birori
Ibi birori byabereye i Rabat byitabiriwa n'abasaga 200
Ambasaderi w'u Rwanda mu bwami bwa Maroc, Umutoni Kazimbaya Shakilla, yavuze ko gutorwa kwa Perezida Paul Kagame ku bwiganze bw'amajwi menshi bishimangira icyizere Abanyarwanda bakimufitiye
Minisitiri Riyad, yagaragaje ko igihugu cya Maroc gishimishijwe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda
Ambasade y'u Rwanda mu bwami bwa Maroc ifatanyije n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu yizihizaga imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye
Bamwe mu bitabiriye ibi birori harimo urubyiruko rw'Abanyarwanda biga muri Maroc
Itorero Icyeza cy'Indatwa ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri Maroc, ni ryo ryasusurukije abari bitabiriye ibi birori



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-maroc-bizihije-umunsi-wo-kwibohora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)