Abanyarwanda baba muri Uganda bizihije imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabereye i Kampala biyoborwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, byitabirwa n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda, Oriem Henry Okello n'abandi.

Amb Col. Rutabana yavuze ko nubwo u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962 bisa n'aho ntacyo byamaze kuko bwakurikiwe n'ibikorwa by'ivangura rishingiye ku moko n'ibindi by'ubunyamaswa.

Yababwiye ko byatangiye mu 1959, Abanyarwanda bamwe barameneshwa abandi batoterezwa mu gihugu, ari na ko bicwa umusubizo, kugeza mu myaka irenga 30 yakurikiye ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

Ati 'Ukwibohora kwa nyako ku gihugu cyacu n'abaturage kwabaye ku wa 04 Nyakanga 1994, bijyanye n'uko ingabo zari iza APR zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Uwo ni wo munsi ufatwa nko kongera kubaho k'u Rwanda.'

Yagaragaje uburyo uko kwibohora kwa nyako kwagizwemo uruhare n'abagabo n'abagore, abasore n'inkumi batikunze cyane bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bakabohora Abanyarwanda bakanahagarika iyicwa ry'Abatutsi ryakorwaga mu gihugu hose.

Amb.Col. Rutabana yeretse abitabiriye urugendo rwose rwo kwibohora kuva mu 1990 kugeza ku wa 19 Nyakanga 1994, hashyirwaho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda izira ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse ishyirwamo amashyaka yose atijanditse muri jenoside.

Yagaragaje uburyo Jenoside igihagarikwa u Rwanda rwari rutangiye urugendo rukomeye rwo kubaka ibyasenywe, kwita ku barokotse Jenoside, guhuza abayikoze n'abayirokotse, gushyingura mu cyubahiro abishwe n'ibindi bikorwa bijyanye no kwimakaza amahoro n'umutekano.

Ibyo byose byagombaga kujyana no kongera kuzahura u Rwanda mu nzego zose, ubukungu, ubuzima, uburezi, imibereho myiza n'ibindi.

Yababwiye ko ibyo byatumye ubu u Rwanda rushyiraho icyerekezo 2050 aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ndetse urebeye ku byo u Rwanda rwagezeho ubona ko icyo cyerekezo kizagerwaho nta kabuza.

Bike muri byinshi byagezweho yaberetse birimo icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyageze ku myaka 69,6, 'kivuye mu myaka 46,4 mu 1978. Ingo zifite amazi meza zageze kuri 82,3%, abana bajya ku ishuri bari hagati y'imyaka itandatu na 11 ubu bagera kuri 89,4% n'ibindi byinshi.'

Imyaka 30 ishize uyu muyobozi yerekanye ko yaranzwe no kubaka urwego rw'umutekano ruhamye, Abanyarwanda bararindwa ndetse basagurira n'amahanga ku mutekano, aho ubu ingabo na polisi zirenga 5800 zoherejwe mu butumwa butandukanye ku Isi.

Ati 'Uyu munsi u Rwanda ni urwa gatatu ku Isi mu bihugu biri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Isi. Dufite n'ubundi bufatanye hagati y'ibihugu, aho ingabo na polisi byacu bijya kugarura umutekano nko muri Mozambique na Repubulika ya Centrafrique.'

Ni ibikorwa Amb.Col Rutabana yerekanye ko u Rwanda rwagezeho runafashijwe n'ibihugu by'inshuti, anagaruka ku butumwa Perezida Kagame yagarutseho ubwo u Rwanda n'Isi byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha Umukuru w'Igihugu yagarutse ku ruhare rw'ibihugu by'inshuti, 'nka Uganda yikoreye umutwaro w'ibibazo by'Abanyarwanda ndetse ikanabiveberwa.'

Amb Col. Rutabana yagaragaje uburyo u Rwanda na Uganda bikomeje guha imbaraga umubano wabyo binyuze mu nzego zitandukanye, ndetse yibutsa ko Abanya-Uganda batagomba kwirengangiza gusura u Rwanda ngo barebe uko ruri gutera imbere umunsi ku wundi.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Uganda byitabiriwe n'abanyamahanga batandukanye
Abanyarwanda baba muri Uganda bizijije imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye
Uganda yifatanyije n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibihoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-uganda-bizihije-imyaka-30-u-rwanda-rumaze-rwibohoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)