Abanyarwanda batuye mu Buhinde bizihije Umunsi wo Kwibohora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye tariki 8 Nyakanga 2024 cyitabirwa n'abarenga 800 biganjemo Abayobozi muri Leta y'u Buhinde, ba Ambasaderi n'Abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

Hari kandi abashoramari mu nzego zitandukanye, abahagariye za kaminuza, ndetse n'Abanyarwanda baba mu Buhinde.

Umunyamabanga Ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi wari Umushyitsi Mukuru, yashimye umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi yizeza ko u Buhinde buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu nzira y'iterambere.

Agaruka ku ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dammu yashimye ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyagezeho, by'umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu guhindura u Rwanda.

Yagize ati "Ubwo nasuraga u Rwanda muri Mata hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, byamfunguye amaso. Jenoside yerekanye uruhande rubi rwa muntu, ariko igihugu nticyahagaze."

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yibukije amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'intsinzi y'Ingabo zahoze ari iza RPA, zayihagaritse zigashyiraho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yagaragaje ko kwibohora byinjije u Rwanda mu bihe bishya by'umutekano, ubumwe bw'Igihugu, ndetse no kugira uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose.

Ambasaderi yashimye u Buhinde ku bw'inkunga bwagiye butera u Rwanda binyuze mu ishoramari, inguzanyo mu mishinga itandukanye, ndetse no gufasha abana b'Abanyarwanda kwiga.

Mukangira yasoje agaragaza amahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari n'ubukerarugendo, ashimangira ko u Rwanda rworoshya ubucuruzi, aha ikaze abashoramari b'Abahinde kujya gushora imari mu Rwanda, ashishikariza n'abandi kurusura.

Inshuti y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Ikigo Malaxmi, Harish Chandra Prasad Yarlagadda yagarutse ku mateka y'u Rwanda ndetse n'impinduka zidasanzwe u Rwanda rwanyuzemo ku bw'imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Yagaragaje u Rwanda nk'icyitegererezo ku bihugu byifuza kugera ku iterambere ryihuse. Yagize ati "Mu nkuru y'u Rwanda dusangamo amasomo akomeye, imbaraga z'ubumwe, akamaro k'ubuyobozi bufite icyerekezo, ndetse n'ibyiza by'ubudatsimburwa no kwihangana."

Ibi birori kandi byaherekejwe n'indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi zaririmbwe n'abanyeshuri biga ku kigo cya Bal Bharati Public School Noida.

Herekanwe kandi n'amashusho ku rugendo rw'Ingabo z'u Rwanda mu guteza imbere Igihugu, n'andi yerekana amahirwe rutanga mu ishoramari no mu bukerarugendo.

Hamuritswe imbyino z'umuco w'u Buhinde n'u Rwanda zabyinwe n'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga mu Buhinde hamwe n'itsinda ry'ababyinnyi b'abahinde baturutse muri Leta ya Haryana.

Umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi yashimye Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu guhindura u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline yagaragaje ko kwibohora byinjije u Rwanda mu bihe bishya
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu 'Rwanda Nziza'
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline ari kumwe n'Umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde, Dammu Ravi
Ibi birori byitabiriwe n'abadipolomate basaga 180 bo mu bihugu 125.
Muri ibi birori hagaragajwe imbyino gakondo z'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-buhinde-bizihije-umunsi-wo-kwibohora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)