Abanyarwanda ntibari ku rutonde rwa Gor Mahia yagiye muri CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri b'abanyarwanda, Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy ntabwo bari ku rutonde rw'abakinnyi 24 ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yajyanye gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Ejo hashize nibwo Gor Mahia yahagurutse muri Kenya yerekeza Tanzania yitabiriye CECAFA Kagame Cup izatangira tariki ya 9-21 Nyakanga i Dar es Salaam.

Gor Mahia ikaba yahagurukanye abakinnyi 24 batarimo abanyarwanda babiri bayikiniye mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Ibi byahise bishimangira amakuru yavugaga ko Emery Bayisenge waranzwe n'imvune cyane muri iyi kipe yamaze gusezerwaho bamubwira ko batazakomezanya mu mwaka w'imikino wa 2024-25, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye.

Undi mukinnyi utagaragaye kuri uru rutonde ni Sibomana Patrick Papy wayigezemo muri Kanama 2023, aho benshi bahise bibaza kuhazaza h'uyu mukinnyi muri Gor Mahia.

Papy ntari ku rutonde rwa Gor Mahia rwagiye gukina CECAFA Kagame Cup
Emery Bayisenge na we ntiyajyanye na Gor Mahia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-ntibari-ku-rutonde-rwa-gor-mahia-yagiye-muri-cecafa-kagame-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)