Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy batangiye urugendoshuri muri Silicon Valley - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Silicon Valley abo banyeshuri bo mu wa gatanu bari gusura ni icyanya cy'ikoranabuhanga cya mbere ku Isi giherereye i San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kibumbatiye ibigo by'ikoranabuhanga bikomeye mu Isi, birimo nka Apple, Google, Meta (ibarizwamo Facebook, WhatsApp, Instagram), Microsoft, HP, Tesla ikora imodoka z'Amashanyarazi na Netflix.

Icyo cyanya kinabarizwamo ibigo nka Amazon, Intel ikora utwuma duto cyane dushyirwa mu bikoresho hafi ya byose by'ikoranabuhanga cyane cyane ibikoreshwa mu itumanaho tuzwi nka ''Chip' n'ibindi.

Biteganyijwe ko mu bigo basura harimo inzu ndangamurage y'amavu n'amavuko ya mudasobwa n'uko yagiye itera imbere kugeza uyu munsi ushobora kubona modoka zitwara, basure na Intel.

Bazasura kandi Kaminuza ya Stanford, LinkedIn, Tesla, Google n'Ikiraro cya Golden Gate Bridge gihuza San Francisco na Marin kinyuze hejuru y'Inyanja ya Pacifique.

Ni ikiraro gifite ibilometero 2,7, kikagira igisobanuro gikomeye mu bukerarugendo bwa San Francisco na Amerika muri rusange bijyanye n'abagisura.

Mu bibajyanye harimo kureba uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere umunsi ku wundi, n'uburyo ibyo bigo biri kwifashisha irigezweho nk'irishingiye ku bwenge buhangano, AI iryo gukora za robots n'ibindi.

Umwarimu muri Rwanda Coding Academy wigisha ibijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa n'ibijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga, witwa Nzeyimana Célestin yabwiye IGIHE ko uru rugendo ari ikintu gikomeye kuko abana bahungukira byinshi batari bazi.

Ati 'Abana bahabwa umukoro wo gutekereza ikintu gishya kitari mu byo babonye kidasanzwe kinahari. Natekereza imodoka yitwara ntabwo araba avumbuye kuko irahari, ahubwo atekereza agashya yazana karenze iyo modoka, na ko kajye muri iriya nzu ndangamurage byandikwe ko ari bo bakikoreye.'

Nzeyimana yavuze ko nyuma yo kubona iryo koranabuhanga bagatekereza udushya dutandukanye, na bo baza kubisangiza bagenzi babo, ubundi n'abarimu babo bakabafasha uburyo bagera ku ndoto zabo hashingiwe ku bikenewe mu Rwanda.

Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y'uburezi rusange na tekiniki n'ubumenyingiro hashingiwe ku ikoranabuhanga rigezweho.

Ryafunguye mu 2019. Rigamije guha abarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n'umubare w'abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n'Abanyarwanda ubwabo.

Ni ishuri rifite porogaramu y'imyaka itatu, gahunda y'amasomo ikabamo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ubwirinzi mu by'ikoranabuhanga, ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho n'ibindi.

Kugeza uyu munsi RCA imaze gusohora abanyeshuri 118 barimo abakobwa 54 n'abahungu 64 mu byiciro bibiri birimo icyatangiye mu 2019 n'icyatangiye mu 2020.

Bamwe bakomereje muri kaminuza zikomeye zigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga zirimo izo muri Amerika, n'izindi zifite amashami mu Rwanda bakiga ariko banatanga umusanzu mu kuzamura uru rwego mu gihugu.

Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy ubwo bari bageze i i San Francisco mu rugendoshuri bari kugirira muri Silicon Valley
Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy bageze muri Silicon Valley aho bazasura ibigo by'ikoranabuhanga bikomeye mu Isi
Abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy mu rugendoshuri bari kugirira muri Silicon Valley bazasura ibigo nka Google, Tesla, Intel n'ibindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-rwanda-coding-academy-batangiye-urugendoshuri-muri-silicon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)