Abanyeshuri barenga 500 bafite ubumuga bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, bikorwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 200.

Muri abo harimo abafite ubumuga butandukanye 569 bishimira uko bari gufashwa kugera ku burezi ndetse n'abarimu bababaye hafi nk'uko babitangarije RBA.

Kwizera Straton uri mu banyeshuri bakoze ibyo bizamini akaba afite ubumuga bwo kutabona yashimye ko bahabwa umwihariko mu gukora ibizamini byabo.

Ati 'Ndashima uburyo badufashamo natwe ntitwabasha gukora nk'ibyo abandi bakora ariko nk'ubu sinari nzi ko twagera kuri uru rwego ku buryo haza inyandiko irimo ibizamini nk'iby'abandi natwe tukabasha gukora.'

Sœur Clotilde Uwamariya Ushinzwe Amasomo muri GS Filipe Simaridone yagaragaje ko Leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bafite ubumuga boroherezwe gukora ikizamini.

Ati 'Nk'abana badafite ubumuga urebye ikizamini cyabo gitangira saa tatu kikagera saa tanu, abafite ubumuga bo bongererwaho iminota 30 cyangwa isaha. Birumvikana ko umwana ufite ubumuga agira igihe cyo kuba yakongera gutekereza. Ni byiza ko bamwongereraho ya minota akabasha kongera gutekereza ku byo yanditse.'

Umuyobozi wa HPV Gatagara ishami rya Rwamagana, Frere Jules Maurice Ntirenganya, yashimye uko imitegurire y'ibizamini isigaye ishyirwamo imbaraga kandi bigategurwa ku gihe.

Ati 'Mbere hari ubwo boherezaga kopi imwe y'ikizamini, ikigo kikarwana no kubitubura kugira ngo haboneke ibibakwira ariko uyu munsi umukozi wacu aragenda agafatanya nabo gutegura ku buryo ibizamini bitugeraho nk'uko bigera ku yandi masite.'

Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko abafite ubumuga bose bateguwe bijyanye n'ubumuga bafite.

Ati 'Abo bose tuba twarababonye, kubera ko iyo biyandikisha tugenda tubabaza n'ubumuga bafite hanyuma tukabashakira ubufasha. Baba abakenera gusoma inyuguti nini, abakenera gusomerwa n'abakenera igihe kinini cyo gukora ibyo nabyo turabitegura. Tuba dufite itsinda ryiteguye kugira ngo ikibazo cyose cyavuka tube twagikemura byihuse.'

Muri rusange mu gihugu hose ibi bizamini bizakorwa n'abanyeshuri 202.999 barimo abahungu 91.189 n'abakobwa 111.810. Bizakorerwa kuri site 1118 hirya no hino mu gihugu, bisozwe ku wa 10 Nyakanga 2024.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-500-bafite-ubumuga-bakoze-ibizamini-bisoza-amashuri-abanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)