Abapolisi 88 birukanwe muri Polisi y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa 9 Nyakanga 2024, rikubiyemo iteka rya Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu ryo ku wa 8 Nyakanga 2024 risezerera nta mpaka ba su-ofisiye n'abapolisi bato muri Polisi y'u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri w'Umutekano rikomeza rigaragaza ko abo bapolisi basezerewe muri Polisi y'u Rwanda nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024 imaze kubisuzuma no kubyemeza.

Mu byo abapolisi 115 basezerewe nta mpaka muri Polisi y'u Rwanda bakoze harimo guta akazi nk'uko iteka rya Minisitiri ribisobanura.

Ku ruhande rw'abapolisi bato na ba su-ofisiye 88 birukanwe muri Polisi y'u Rwanda, Iteka rya Minisitiri risobanura ko byakozwe kubera bakoze amakosa y'akazi akomeye.

Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda riheruka gutorwa riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Mu bijyanye n'impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n'urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y'u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-88-birukanwe-muri-polisi-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)