Uretse ikoranabuhanga rifasha abarwayi kubagwa hagacibwa ahantu hato, irifasha kureba uko kanseri ikura mu mubiri, kubaga umuntu mutari kumwe, u Rwanda rurakataje no gufasha Abaturarwanda kubona urubyaro ikoranabuhanga ribigizemo uruhare runini.
Ikibazo cyo kubura urubyaro ni kimwe mu bihangayikishije cyane kuko nko mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, 15% by'abagana serivisi zijyanye n'indwara z'abagore, baba bafite ibi bibazo.
Ikoranabuhanga rizwi nka 'In Vitro Fertilization' IVF mu mpine, riri ku ruhembe rw'imbere mu gu fasha abashakanye kubona abana mu gihe bafite ibibazo bishingiye ku buzima bw'imyororokere, byatuma gusama bisanzwe butabaho.
Bimwe mu bibazo bishobora gutuma abashakanye bitabaza ubu buryo bwa IVF birimo kwifunga kw'imiyoborantanga y'umugore .
Ibi birumvikana ko uko gufungana kw'iyo miyoborantanga gushobora gutuma igi ridahura n'intanga ngabo ngo bibe byakora umwana.
Ibyo bibazo ku mugore bijyana n'imyaka y'ubukure, ibibazo byo kutajya mu mihango ku buryo busanzwe.
Abashakanye kandi bashobora kwitabaza IVF bitewe n'ibibazo by'umugabo, birimo kugira intanga nke mu masohoro, intanga zigenda gake cyane ngo zigere ku igi ryarekuwe, izitujuje ubuziranenge ni ukuvuga zikoze mu buryo budatuma habaho umwana, izidakuze n'ibindi.
Kugeza uyu munsi habarurwa abagera kuri miliyoni umunani bamaze kuvuka kuri ubu buryo bwo guhuriza intanga hanze y'umubiri.
Iri koranabuhanga ryamaze kugera no mu Rwanda, aho rikorerwa mu bitaro bibiri gusa birimo n'ibya Gisirikare (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital: RMHTH) biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba inzobere mu kuvura indwara z'abagore muri ibyo bitaro, n'umuhanga muri iri koranabuhanga rya IVF, Brig.Gen Dr Eugene Ngoga yabwiye IGIHE ko nko kuva mu mpera za 2020, havutse abana 108 hisunzwe IVF.
Ati 'Abandi babyeyi 20 baratwite baracyategereje. Abantu barabyitabira cyane. Ibibazo bijyanye no kubona urubyaro ni bimwe mu bihangayikishije cyane. Nko ku kwezi dushobora kubona abo bantu baje kwivuza icyo kibazo bagera kuri 200. "
Ibi bitaro bifite abaganga batandatu bafasha ababigana kuri iri koranabuhanga, barimo abatanga serivisi batatu n'abakora muri laboratwari na bo batatu.
IVF ikorwa ite?
Kugira ngo IVF ikunde umugore ufite bimwe muri bya bibazo twavuze haruguru bituma atabasha gutwita bisanzwe, yitabwaho agahabwa imiti imufasha gukuza ya magi mu minsi iri hagati ya 10 na 12, amagi yakura bakayamukuramo.
Kugira ngo harebwe ko ayo magi yakuze, hakoreshwa icyuma gisanzwe gifasha mu kureba uko umwana ameze mu nda kimwi nka (échographie) mu ndimi z'amahanga.
Iyo bigaragaye ko yakuze hanyurwa mu gitsina cy'umugore hakoherezwayo agashinge kagakurura ayo magi aba ari mu bimeze nk'amatembabuzi.
Hakoreshwa igikoresho kiba kimeze nka 'pompe' iriho itiyo, ha handi ukandagiraho igasa nk'ikurura ayo mazi ikayasohora hanze.
Kugira ngo ubyumve neza, ni kwa kundi ufata nka 'seringue' ukayifungura, agashinge kayo ukagatunga mu matembabuzi hanyuma ukagurura akinjiramo, ukayashyira aho wagenye.
Brig Gen Dr Ngoga ati 'ayo mazi yose uko aza hazamo n'amagi noneho tukayaha ubishinzwe akaturebera amagi yose arimo ubundi igikorwa kigakomeza.'
Iyo ayo magi amaze kuboneka bisaba ko n'umugabo atanga amasohoro ye, ibintu yikorera akayashyira mu kintu runaka gisukuye, akayazana, abaganga bakayatunganya, intanga zivuyemo bakazihuza na ya magi y'umugore bikorewe hanze y'umubiri.
Intanga ngabo n'igi ry'umugore byahujwe bishyirwa muri laboratwari hanyuma bikitabwaho mu iminsi itanu.
Ayo magi ashyirwa mu kintu kimeze nk'igisanduku cyabugenewe, gifite ubushyuhe bwabugenewe butajya munsi cyangwa hejuru ya 37oC, kugira ngo ayo magi adapfa.
Muri icyo gisanduku kandi haba harashyizwemo indi miti ikuriramo ifasha ayo magi kubaho.
Icyo gihe haba harebwa ingano y'amagi yahuye n'intanga ngabo (embryo), imiterere yayo n'ibindi bitanga icyizere ko umwana azamera neza.
Nyuma hatumizwa ba bantu batanze intanga zabo, bakaganirizwa n'abaganga ku byavuye mu isuzuma ry'ayo magi, hagakurikiraho igice cyo kuzishyira muri nyababyeyi ariko hagashyirwamo amagi nk'abiri.
Brig Gen Dr Ngoga ati 'andi magi tuba twayabitse kugira ngo wenda azakoreshwe ikindi gihe. Hari ahantu tuyabika hakonje cyane ku buryo ashobora kumara nk'imyaka 10 ntacyo abaye.'
Impamvu yo gufata amagi abiri, ni ukugira ngo byibuze rimwe niryanga gufata irindi rizakore, iyi ikaba impamvu akenshi usanga abana bavutse ku buryo bwa IVF baba barenga umwe.
Hari n'aho bashyira mu mugore amagi ane ariko Brig Gen Dr Ngoga akavuga ko abiri ari yo meza bijyanye n'uko kubitaho biba bigoye ndetse bikiyongeraho ko aba bana bakunda kuvuka batagejeje igihe, biba bisaba ko babanza gushyirwa mu mashini, iyo ari bane bikagora.
Uyu muganga avuga ko gushyira ayo magi muri nyababyeyi bitwara 'nk'iminota itanu gusa bikaba birarangiye. Ntabwo bitinda ndetse ntibibabaza'
Iryo gi iyo bamaze kurishyira mu mugore, hashira iminsi icumi bakagenzura niba byarakunze, ni ukuvuga inda yarafashe kuko hari n'igihe bidakunda, kuko ikibazo ubu buryo bufite ni uko bushobora gukunda 30% dukurikije ubushakashatsi bwakozwe kw'isi.
Brig Gen Dr Ngoga ati 'Imibare yemewe ku Isi igaragaza ko ubu buryo bushobora gukunda ku migero cya 30% ariko bigenda bihinduka bijyanye n'ibigo bibikora. Abenshi usanga ari 40%, 45% cyangwa 50%. Ni hake cyane uzabona abageze kuri 60% kuzamura.'
Mu Rwanda by'umwihariko mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe bageze ku rugero rwa 40%, ni ukuvuga ngo mu bagore 10, bane nibo basama hifashishijwe IVF.
Icyakora IVF ni uburyo bwa nyuma, mu gihe ubundi bwose bwakemura ibibazo abashakanye bafite bwananiranye, kuko harebwa ku gitera ibyo bibazo byose.
Bisaba iki mu buryo bw'amafaranga?
Nubwo nta giciro kibaho umuntu yagura umwana ariko serivisi za IVF ubusanzwe ziba zihenze cyane kuko akenshi ziba zidatangirwa ku bwishingizi ahubwo umuntu aba agomba kwivuza 100%.
Ibiciro ahenshi birutanwa bijyanye n'ibikorwaremezo, ubushobozi bw'ibigo bibikora, imiti bahabwa, n'igiciro bisaba ngo rya gi ryahuye n'intanga ngabo ryitabweho.
Ikindi ibiciro bigenda byiyongera bijyanye n'inshuro ukeneye izo serivisi, ha handi uyu munsi byanga nyuma y'indi minsi ugakenera kongera kuyikoresha ubundi.
Igiciro cya serivisi za IVF mu Rwanda kigera kuri miliyoni 5,5 Frw muri mu bitaro byigenga.
Brig Gen Dr Ngoga avuga ko mu Bitaro bya Gisirikare bagerageje kugabanya kugira ngo barebe ko abantu bakwitabira izi gahunda.
Ati 'Iyo tubaze tubona igiciro kigera muri miliyoni 2,5 Frw. Ugiye nka Uganda usanga ari nka 7000$ muri Kenya naho ni uko. Impamvu bihenda ahandi ni uko wenda n'ibikoresho biba bihenze ariko nkatwe ko tuba dufite ubufasha bwa leta ni yo mpamvu tugerageza kumanura.'
Kugeza uyu munsi mu Rwanda nta bwishingizi na bumwe bushobora kwishingira izi serivisi, icyakora Ibitaro bya Gisirikare bikaba biri gukorana n'inzego bireba ngo byibuze ubwishingizi bube bwakwishingira izi serivisi.
Ku bijyanye n'impungenge abantu bagira, abahanga mu buzima batangaza ko uretse kuba intanga zahurijwe hanze y'umubiri, umwana atwitwa nk'ibisanzwe agakurikiranwa mu buryo busanzwe, akavuka nk'abandi.