Abarenga 400 bazitabira kumurika ibyo bakora muri EXPO 2024 i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Expo imaze gukundwa n'abatari bake izatangira tariki ya 25 Nyakanga 2024 ikazarangira tariki ya 15 Kanama 2024, izaba ibaye ku nshuro ya 27.

Kuri ubu ibuhugu 18 birimo u Buhinde, Singapore, u Bushinwa, Koreya y'Epfo, Syria, Pakistan, na Iran biri mu byamaze gutangaza ko bizitabira iyi Expo.

Mu bihugu bya Afurika byamaze kwemeza kuzitabira iri murikabikorwa harimo Benin, Kenya, Uganda, Ghana, Senegal, Tanzania, Mozambique, Togo, Egypt na Nigeria, aho bizamurika ibikoresho binyuranye.

PSF, yatangaje ko abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 aribo bazajya basura aho isanzwe ibera, mu gihe muri weekend biteganyijwe ko hazajya hasurwa n'abari hagati ya 25,000 na 45,000.

Imiryango izajya ifungurwa saa 9:00 z'igitondo ifungwe saa 10:00 z'ijoro mu munsi isanzwe, mu gihe muri weekend, imiryango izajya ifungwa saa sita z'ijoro.

Imurikagurisha riheruka kuba ku nshuro ya 26 ryitabiriwe n'abamurika bose hamwe 403 baturutse mu bihugu 21, bari barimo abamurikabikorwa bo mu Rwanda 291. Muri rusange abantu barenga ibihumbi 300 nibo bitabiriye kugura ibicuruzwa na serivisi bitandukanye.

Ni imurikagurisha ryari rifite umwihariko wo kuba hari ibigo by'itumanaho n'iby'ikoranabuhanga byaje kumurika ibikorwa byabo.

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) ruba ruhari ngo rusobanure serivisi rutanga zirimo n'z'ubukerarugendo
Abakunzi ba mushikaki nabo baba batekerejweho
Abacuruzi b'imbuto zitandukanye nk'izi nanasi, bitabira Expo
Abana bashyirirwaho uburyo bwo kwidagadura buhagije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-400-bazitabira-kumurika-ibyo-bakora-muri-expo-2024-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)