Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bizosa amashuri abanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri barimo abahungu 91.189 n'abakobwa 111.810 basoje icyiciro cy'amashuri abanza bagiye gukora ibizamini bizatangira kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko abayobozi mu nzego z'uburezi bazatangiza ku mugaragaro ibyo bizamini hirya no hino mu gihugu, Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, azatangiriza ibyo bizamini mu kigo cya GS Gisozi I giherereye mu Karere ka Gasabo mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya GS Institute Filip Simaldone.

Abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Uburezi kandi nabo bazatangiriza ibi bizamini mu Ntara zitandukanye aho nk'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri NESA, Dr. Bahati Bernard, azaba ari mu Karere ka Nyaruguru muri GS Muhambara naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri GS Rusongati yo muri Rubavu, Rose Baguma azaba ari muri GS Mayange mu Karere Bugesera mu gihe Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari muri GS Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi.

Ibizamini bisoza amashuri abanza biba bigizwe n'amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (SET) n'Ubumenyi rusange n'iyobokamana.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa guhera ku wa 8-10 Nyakanga 2024, bikazakorerwa mu bigo bizakorerwaho ibizamini 1.118 hirya no hino mu gihugu.

Umwaka ushize Mineduc yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

Imibare igaragaza ko Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443, abatsinze neza ari ibihumbi 207.315 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720 hatsinda neza 206.286.

Abanyeshuri batsinze neza basanzwe bashimirwa na Minisiteri y'Uburezi ndetse kuri ubu yavuguruye uburyo byakorwagamo.

Ubusanzwe abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw'igihugu batangazwa ku munsi wo gutangazaho amanota bagahembwa mudasobwa zizabafasha kwiga mu byiciro berekejemo, hongewemo rero ibikoresho by'ishuri ndetse no kwishyurirwa umwaka wose amafaranga y'ishuri mu bigo bagiye kwerekezamo.

Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bizosa amashuri abanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-200-bagiye-gukora-ibizamini-bizosa-amashuri-abanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)