Abarenga ibihumbi 235 batangiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutangiza ibyo bizamini byabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro, ahazakorera abanyeshuri 223 basoza icyiciro rusange n'abasoza ayisumbuye 112.

Ibi bizamini bizakorwa kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bikazakorerwa kuri site z'amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Iby'uyu mwaka bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere abiga amasomo y'Ubuforomo (Associate Nursing Program, ANP) bo mu bigo birindwi iyo gahunda yatangiriyemo, bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere.

Birimo ESSA Ruhengeri, GS Gahini n'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana, Groupe Officiel de Butare, ES Remera Rukoma, GS Kigeme na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka itatu bamaze babakurikirana babonye ko amasomo bize yagenze neza ndetse na bimwe nkenerwa bibafasha kwiga byabonetse.

Ati 'No mu bizamini ngiro babanje gukora muri Kamena 2024, amakuru dufite ni uko babikoze neza. N'ibi turizera ko bizakorwa neza. Ariko kuko ari gahunda ikozwe bwa mbere, birumvikana ko umusaruro tuzakuramo uzanadufasha kuyinoza no mu myaka izakurikiraho.'

Uyu muyobozi yagaragaje ko nk'uko bisanzwe abanyeshuri baba basabwa gutuza bagakora ibizamini neza, ntibagire igihunga na cyane ko ibizamini biba byarateguwe n'abarimu babigishije.

Yavuze ko mu gutegura babanza kureba hirya no hino mu gihugu, harebwa aho gahunda yo kwigisha igeze, Minisiteri igahamagara abarimu bagatanga umusanzu mu gutegura ibizamini.

Ati 'Niyo mpamvu tubwira abanyeshuri ko ari ibizamini biba byateguwe n'abarimu babo, bigategurwa muri gahunda basanzwe bigamo. Baba basabwa kubikora neza kuko ntabwo ari bo gusa baba basuzumwa, natwe tuba twisuzuma.'

Minisitiri Twagirayezu yasabye ko n'ababyeyi bagomba kugira uruhare uruhare mu migendekere myiza y'ibizamini, abana ntibasibywe 'kuko iyo umwana asibijwe biteza ibibazo na cyane ko kiza rimwe mu mwaka.'

Mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 abakobwa ni bo bazakora ibizamini ari benshi kuko bangana na 129,623 ugereranyije n'abahungu bangana na 105,949.

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko n'ubwo ikibaraje ishinga ari uko buri mwana wese yiga ntawe uhejwe, ariko iyo mibare igaragaza uko gahunda ya leta yo guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa bwari bwaratsikamiwe mu myaka ishize, iri kugerwaho.

Ati 'Hashyizweho imbaraga mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Hashyirwaho porogaramu zifasha umwana w'umukobwa kwiga atabangamiwe nk'ibyumba by'abakobwa n'ibindi. Ibyo byose biba bigamije ko buri mwana wese yiga ndetse akiga neza.'

Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange bazakora ibizamini bangana na 143,842 barimo abahungu 63,546 n'abakobwa 80,298, bo mu bigo by'amashuri 1,968. Bazakorera kuri site z'ibizamini 681.

Ni mu gihe abanyeshuri 56,537 bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23,651 b'abahungu na 32,886 b'abakobwa, bose baturuka mu bigo by'amashuri 857, bakazakorera kuri site 516.

Abanyeshuri biga imyuga n'ubumenyi ngiro bangana na 30,922 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16,842 n'abakobwa 14,080, baturuka mu bigo by'amashuri 331. Bazakorera kuri site z'ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bazakora ni 40,68, abo barimo abahungu 1,798 n'abakobwa 2,270 baturuka mu bigo by'amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n'Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bazakora ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n'abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.'

Biteganyijwe ko uyu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 hazakorwa ibizamini 288 birimo 11 byo mu cyiciro rusange, 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by'abahabwa ubumenyi bw'umwuga (nk'abo mu ishuri nderabarezi n'abiga iby'ubuforomo n'ububyaza) n'ibizamini 211 ku biga imyuga n'ubumenyi ngiro.

Muri rusange uyu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri 438,571 barimo abakobwa 241,433 n'abahungu 197,138 nibo bitagenyijwe ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'ibisoza amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri Twagirayezu (hagati) yatangije ikorwa ry'ibizamini bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye
Abanyeshuri bazakorera muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko biteguye neza
Mbere yo gutangira ibizamini abanyeshuri babanje kwiragiza Imana ngo izahire imirimo y'amaboko yabo
Muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro hazakorera abanyeshuri 223 basoza icyiciro rusange n'abasoza ayisumbuye 112.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abanyeshuri kwirinda igihunga no guhubuka ahubwo bakabanza gutekereza, abereka ko nibabyubahiriza ntakabuza bazatsinda ibizamini
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel (ibumoso) na Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu ni bo batangije ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye ku rwego rw'igihugu. Bari kuri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro
Kugira ngo umunyeshuri yinjire mu cyumba cy'ikizamini abanza gusakwa
Ubwo ibizamini byari bigejejwe mu byumba bikorerwamo muri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro
Minisitiri Twagirayezu yasabye abanyeshuri kutagira ubwoba kuko ibizamini byateguwe n'abarimu babo
Ku wa 23 Nyakanga 2024 abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza umwaka w'amashuri wa 2023/2024 by'icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yatangije-ikorwa-ry-ibizamini-bisoza-icyiciro-rusange-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)