Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage.
Iyi raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje imbogamizi ziri mu mitegurire no mu gushyira mu bikorwa imihigo y'inzego z'ibanze, iyo zihuriyeho n'urwego rw'Igihugu ndetse n'imihigo y'umuryango.
Perezida w'iyi Komisiyo, Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko mu isuzuma bakoze basanze hari imihigo mu nzego z'ibanze ihigwa ariko ugasanga ishyirwa mu bikorwa ryayo riradindiye bitewe n'imikoranire itanoze n'izindi nzego ziyihuriyeho.
Yagize ati 'Hari imihigo ihuriweho urwego rw'Igihugu rugiramo uruhare mu turere, nko kubaka ibyumba by'amashuri nka Minisiteri y'Uburezi itanga amabati na sima ibindi bikazanwa n'uturere. Ariko usanga imikoranire y'izo nzego iri ku rugero rudashimishije'.
Iyi mikoranire yagaragajwe nk'imbogamizi aho amafaranga aturuka muri za minisiteri ajya atinda gutangwa cyangwa se akaba nta yo ahari ugasanga hamwe ibikorwa byari byaratangiye biradindiye bimwe bikaba byatangira gusenyuka hagitegerejwe amafaranga yo ku rwego rw'Igihugu.
Indi mbogamizi yagaragajwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ni ingengo y'imari idatangirira rimwe n'imihigo.
Senateri Nsengiyumva yagize ati 'Ingengo y'imari ni yo ishingirwaho mu kugena ibizakorwa kandi itangira ku itariki ya 1 Nyakanga ariko imihigo akenshi isinywa mu kwa Mbere kandi kugaragaza uko izakorwa uturere tubikora mu kwezi kwa cyenda cyangwa mu kwa cumi'.
yavuze ko ibyo bituma uturere iyo tugaragaza uko iyo mihigo izashyirwa bikorwa haba ubwo birenga ingengo y'imari yateguwe kandi nta handi uturere twagennye kuyikura.
Iyi komisiyo isanga umwaka w'ingengo y'imari wakabaye utangira haramaze kuganirwa ku mihigo ndetse n'amafaranga izatwara kuko abasuzuma ishyirwa mu bikorwa ryayo iyo basanze hari umuhigo utarakozwe batawutangira amanota batitaye ku mbogamizi zabayeho.
Imihigo y'umuryango nayo yagaragajwe nk'igenda biguru ntege mu gufasha umuryango kwiteza imbere.
Perezida wa Komisiyo yakomeje ati 'Ikigaraga ku mihigo y'umuryango usanga yibanda ku bikorwa bimwe gusa bihoraho nk'isuku n'ubwisungane mu kwivuza ariko ukabona ni ibikorwa bitazana impinduka. Dusanga imihigo y'umuryango ikwiye gishingira ku bikorwa bizana impinduka mu mibereho y'abaturage n'iterambere ryabo'.
Ingingo ijyanye n'imihigo y'umuryango ubusanzwe yandikwa mu ikayi y'imihigo, ntiyavuzweho rumwe n'abasenateri bamwe bavugaga ko ibyanditsemo bigoye umuturage no kubisobanukirwa mu gihe ahubwo ahandi usanga nta n'iyo bafite cyane cyane mu mujyi.
Senateri Mukakarangwa Clotilde yagize ati 'Iyo kayi ndayifite bigeze kuyiduha [â¦] Ni ikayi irimo ibintu byinshi ku buryo umuturage utabanje kuyimusobanurira atashobora uburyo bwo guhiga'.
Senateri Nyinawamwiza Laetitia yavuze ko kuva yava mu Ntara akajya gutura i Kigali atazi irengero ry'ikayi y'imihigo ndetse anibaza uburyo yashyirwa mu bikorwa nta ngengo y'imari umuryango ugenerwa.
Perezida wa Sena, Dr Kalisa François Xavier yabwiye abagize Inteko Rusange ko nyuma yo kugezwaho ibyo komisiyo yagaragaje bakwemeza imyanzuro ibiri y'ibyo basaba Guverinoma.
Umwanzuro wa mbere wasabwe Guverinoma ni ukunoza imikoranire y'inzego zifite imihigo ihuriweho ndetse n'ingengo y'imari igatangirwa igihe.
Undi mwanzuro wasabwe Guverinoma ni ukongera imbaraga mu gusobanurira abaturage akamaro k'imihigo y'umuryango ndetse inzego zegerejwe abaturage zigakomeza gukurikirana itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Iyi myanzuro ibiri yatowe ku bwiganze bw'amajwi ikaba igomba gushyikirizwa Giverinoma y'u Rwanda.