Abatubura imbuto z'ibinyampeke barishimira guhaza isoko ry'u Rwanda bagasagurira amahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga inama ya mbere izamara iminsi ibiri, yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo, igamije kwigirwamo iterambere ry'ubutubuzi bw'imbuto z'ibihingwa.

Iyi nama itegurwa n'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto Nziza mu Rwanda, NSAR.

Kuva mu 2018 u Rwanda rwatangiye kugerageza gutubura imbuto zarwo, kuko hafi ya zose zakenerwaga n'abahinzi zatumizwaga hanze, aho rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni ibihumbi 3000, ibyatwaraga agenga miliyari 5 Frw buri mwaka.

Kuva nko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rushobora gutubura imbuto y'ibigori zirenga toni 6000, iy'ingano irenga toni 445, iya soya ingana na toni 321, iy'ibishyimbo ingana na 216, iy'ibirayi igera ku bihumbi 28 ndetse n'iy'imyumbati irenga ibiti ibihumbi 63 ku gihembwe.

Rwigamba Eric, yagize ati 'Twatangiye urugendo rwo gushakisha imbuto zishobora kwera mu gihugu cyacu, hari aho tumaze kugera ibijyanye n'ibigori, ingano na soya aho tumaze kwihaza, n'abatubuzi bikorera ku giti cyabo batangiye kudusaba impushya zo kugaburira andi masoko yo mu Karere.'

Rwigamba, yavuze ko u Rwanda rugifite akazi kenshi mu bijyanye no kwitunganyiriza imbuto z'ubwoko bw'imboga butandukanye.

Ati 'Imbaraga nyinshi zigomba kujya mu bushakashasti, kugira ngo twikorere imbuto zacu zinogeye ubutaka n'ikirere byacu. Abikorera barabyumva cyane kuko ni ubucuruzi, nka Leta icyo dukora ni nkunganire kugira ngo imbuto zidahenda.'

Umuyobozi wa NSAR, Namuhoranye Innocent, yavuze ko mu genamigambi ry'imyaka itandatu iri imbere, hazibandwa ku kongera ubushobozi bw'ubumenyi n'amafaranga ku bantu batubura imbuto, hakanibandwa ku kureba niba bafite ibyerekezo bihamye.

Ati 'Ibi bizakorwa kugira ngo Leta ireberera ubukungu imenye imbuto zihari zingana iki, abazikora bangana iki, kugira ngo babashe no kumenya niba nta cyuho cyazabaho mu gihe kiri imbere.'

Iyi nama yahurije hamwe abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika bari mu rwego rwo gutubura imbuto, iri kwigira hamwe uko ibi bihugu byarushaho kwihaza muri uru rwego bikaba byanasagurira amahanga.

Magingo aya imibare igaragaza ko ku isoko mpuzamahanga ry'imbuto zitandukanye z'ibiribwa, Umugabane wa Afurika wihariye 2% by'isoko ryose. Imyanzuro izafatirwa muri iyi nama, iteganyijwe kuzashingirwaho hashakwa ibisubizo by'uko iyi mibare yakwiyongera kurushaho.

Iyi nama itegurwa n'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto Nziza mu Rwanda, NSAR
Iyi nama yitabiriwe n'ibigo bitandukanye byamuritse imbuto zabyo
Ni Inama yahurije hamwe abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika bari mu rwego rwo gutubura imbuto
Umuyobozi wa NSAR, Namuhoranye Innocent, yavuze ko mu genamigambi ry'imyaka itandatu iri imbere, hazibandwa ku ngingo zinyuranye zirimo no kongerera ubushobozi bw'ubumenyi n'amafaranga by'abatubura imbuto
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi- MINAGRI, Rwigamba Eric, yashimangiye ko ku ngingo yo gutubura imbuto y'ingano, soya n'ibigori, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatubura-imbuto-z-ibinyampeke-barishimira-guhaza-isoko-ry-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)