Abaturage b'i Musanze batunguwe no kubona ubutaka burigita 'bujya mu kuzimu' kandi impeshyi imeze nabi - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza mu Kagari ka Nyarubuye, bavuga ko ibyababayeho ari amayobera kubera ko ubutaka bwabo bwatangiye kurigita mu mpeshyi kuko ibi bari babimenyereye mu gihe cy'imvura ahabaye inkangu.

Ubu butaka bwatangiye gutebera mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, ubwo abo baturage babyukaga bagiye mu mirimo yabo y'ubuhinzi basanga umuhanda wiyashije igice kimwe kigatangira kurigita.

Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati 'Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n'abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka.'

Kubera ko uku kwiyasa no kurigita byatangiriye mu muhanda w'umugenderano, ubu wamaze gufungwa, mu kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.



Source : https://yegob.rw/abaturage-bi-musanze-batunguwe-no-kubona-ubutaka-burigita-bujya-mu-kuzimu-kandi-impeshyi-imeze-nabi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)