Abatuye i Bugesera mu mihigo yo kubyaza ubutaka ubukire babikesha igishushanyo mbonera cy'Akarere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva u Rwanda rwabaho ubutaka bwarwo bwakomeje kuba 26,338 km² bivuze ko butiyongera nyamara umubare w'abarutuye wo ukomeza kwiyongera. Uko ababucyenera baba benshi ni nako igiciro cyabwo kigenda kizamuka, ariko kandi noneho ubu iyo bigeze ku butaka bwo mu Bugesera ahamaze guhindurwa umujyi ugaragiye Kigali ho usanga bwarikubye inshuro nyinshi.

Mu turere tumwe aho bataratunganya igishushanyo mbonera kigena imikoreshereze y'ubutaka, buri wese abukoresha uko abishatse, bigatuma hari ibikorwa nk'inyubako bishyirwa ahagenewe ubuhinzi, bibyara ingaruka zirimo n'igihombo mu bihe bizaza.

Abatuye Bugesera, bavuga ko amakuru y'itunganywa ry'igishushanyo mbonera cy'akarere yabaye gihamya y'uko iterambere ryageze mu Bugesera.

Nshimiyimana Alphonse, utuye mu Mudugudu wa Ruhehe, Akagali ka Batima, mu Murenge wa Rweru yagize ati 'Twabonaga igishushanyo mbonera gikorerwa imijyi minini, tukumva ko ari icya Kigali, wenda ari icya Musanze cyangwa se n'ahandi hari umujyi ariko muri wa murongo mugari Leta yafashe wo guteza imbere n'ibyaro, rero hna hano ubutaka buzahita bugira agaciro n'ikihakorerwa gihite kigira agaciro umuturage azamuke muri ubwo buryo.'

Nshimiyimana avuga ko binyuze mu gishushanyo mbonera basobanukiwe ahagenewe kubakwa inzu z'ubucuruzi, inganda n'ibindi bigira uruhare mu iterambere ry'umuturage.

Francine Bamurange, utuye mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Kindama, mu Murenge wa Ruhuha, avuga ko biteguye impinduka mu myubakire n'imiturire bavangura inzu z'ubucuruzi n'izo guturamo.

Ati 'Nko mu isanteri ya Ruhuha barahacururiza ariko banatuyemo, byonyine ni ikibazo. Ucururiza ahantu ukaba utuyemo mu gikari urumva ko ntabwo bijyanye. Rero ku mujyi wa Ruhuha, abantu bazatandukanya amazu y'ubucuruzi n'ayo batuyemo. Bizatuma bubaka n'inzu zigezweho zifite byose kuko zizaba zitaruye umujyi.'

'Biratuma tutagira ubutaka bupfa ubusa, kuko bwose buzakoresha icyo bwagenewe uko bizaba bigaragara mu gishushanyo mbonera, kandi n'ubundi nk'akarere kari gutera imbere igishushanyo mbonera kizahindura 100% imibereho y'abaturage bahatuye. Kizatuma tugira aho tuva tugire n'aho tugera kuko turetse n'igishushanyo mbonera, n'umuhanda wonyine wa kaburimbo watumye habaho impinduka mu mibereho y'abahatuye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya igishushanyo mbonera cy'Akarere kose no gutunganya icyumba gikusanyirizwamo amakuru y'ibikorwa bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati 'Imikoreshereze y'ubutaka ni ikintu cy'ingenzi kuko iyo abantu bubatse mu kajagari harimo ko na bo ubwabo bashobora kugira ingaruka zo kubura ibikorwa remezo, imihanda igera aho bubatse ikaba itaboneka, ugasanga abantu barubatse ahantu henshi ariko washaka n'ahantu hari agashyamba akayaga katuruka ukahabura, igishushanyo mbonera kugikurikiza bizahita biduha kubona imyubakire isobanutse. Icya kabiri ni ibikorwa remezo bigomba kuza kuko igishushanyo mbonera kuba kigaragaza ibikorwa remezo aho bikwiye kunyura imihanda aho ikwiye kunyura, ibibuga aho bikwiye kubakwa ku buryo no mu ngengo y'imari y'akarere cyangwa se abafatanyabikorwa biba byoroshye atari ukujya guhanga ngo uramwaka umuhanda ariko ujye no kwiga aho wawushyira.'

Meya Mutabazi avugako iki gishushanyo mbonera ari intwaro ikomeye mu kurinda ubutaka buhingwa ntibwubakweho kuko abantu batabonye icyo bashyira mu nda bayata [amazu] bakiruka. Ni ngombwa rero ko kurengera ubutaka buhingwa kugira ngo bushobore kudutunga.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y'amazu aciriritse mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe yatangaje ko ku bufatanye na Enabel, abanya-Bugesera bafashijwe kutazongera gukoresha nabi ubutaka bwabo.

Ati 'Kera hari ahantu ubona h'ubuhinzi ariko aho bigaragariye ko ari hafi ya Kigali abantu bahise bahashoka bahakoresha mu buryo bashaka cyangwa se bumvaga ariko ubu si ko bimeze, bagomba kugira umurongo bagenderaho. Ibyo nabyo birimo gukorwa muri uwo mushinga twatewemo inkunga na Leta y'u Bubiligi.'

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duhana imbibi n'umujyi wa Kigali, ndetse n'igihugu cy'u Burundi. Gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 551, biganjemo abakora ibikorwa by'ubuhinzi bw'imyumbati, ibigori, ibishyimbo n'umuceri.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA) kigaragaza ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 uzarangira hari ibishushanyo mbonera birenga 10 byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri, umwaka utaha hakazatunganywa ibigera kuri bitandatu gusa.

Mu bijyanye no kurengera ibidukikije hatunganyijwe icyanya cya Kayumbu, hategurwa ubusitani abantu bazajya baruhukiramo.

Alphonse Nshimiyimana utuye mu Bugesera yahamije ko ubutaka bwabo bwagize agaciro nyuma yo gutunganyirizwa igishushanyo mbonera
Ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi no guturwamo bigenda byubakwa
Ibikorwa remezo birimo n'icyanya cy'inganda cya Bugesera biri mu biteza imbere aka karere
Meya Mutabazi Richard yagaragaje ko igishushanyo mbonera kizatuma ubutaka bukororeshwa ibyo bwagenewe
Mu Bugesera bagenzura imikoreshereze y'ubutaka bifashishije ikoranabuhanga
Hari ibice byagenewe ubuhinzi gusa ku bifasha kwihaza mu biribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-i-bugesera-mu-mihigo-yo-kubyaza-ubutaka-ubukire-babikesha-igishushanyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)