Abo mu muryango we bamubera akabando! Amarang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda habaye amatora y'Umukuru w'Igihugu akomatanyije n'ay'Abadepite. Ni nyuma yuko abanyarwanda batuye mu mahanga batoye kuwa 14 Nyakanga 2024.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, bikaba byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize amajwi 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32%.

Nyuma yo gutsinda amatora, Paul Kagame yashimiye abo mu muryango we baba bari kumwe igihe cyose ndetse anashimira Abanyarwanda muri rusange. Ati: "Ndagira ngo nshimire umuryango wanjye turi kumwe hano, tuba turi kumwe igihe cyose, tugendana hamwe namwe mu gihugu hose aho twagiye twiyamamariza buriya nabo bambera akabando.

By'umwihariko rero ndagira ngo mbashimire mwese abari ahantu, ndahera kuri mwe mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose ndetse icy'ibanze mwabaye hafi cyane mu guca urubanza bavuga. Ndashimira abanyagihugu bose, abadukurukiye ndabibibwiriye bumve ko mbashimiye cyane.

Hari abahanzi twagendanye, hari urubyiruko, sinabona uko mbashimira, ndabashimiye cyane. Mbishyize mu buryo bw'ubuzuma bwa bantu, iki gikorwa twakoze noneho n'ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze ikintu gikomeye mu buzima bw'umuntu.

Bivuze icyizere, icyizere ntabwo cyoroshye, ubundi nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo akugirire icyizere. Icyizere ni ikintu wubaka mu gihe".

Yakomeje avuga ko atajya ashoberwa bitewe na cya cyizere agirirwa ndetse akanakigirira Abanyarwanda. Ati: "Hari uwambona ariko nsa n'uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na bucye no mu bigoranye. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba numva ko turi bufatanye ikibazo cyose tukagikemura;

Kandi namwe ukuntu mwitabira ubutumire no mu bikomeye guhangana nabyo icyizere kirahari. Icyizere muha umuntu ntabwo nabona uko ngisobanura. Naho iriya mibare iri hejuru cyane ntabwo ari imibare gusa n'iyo iba 100 ntabwo ari imibare gusa, ahubwo irimo kiriya cyizere ni cyo cyangombwa.

Rero ndumva ntari butinde cyane nzanabona undi mwanya wo kubashimira ariko ntabwo nari kurara ntabashimiye kuri uyu munsi twakozeho iki gikorwa. Ni ibintu bidasanzwe, niyo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera" .

Umukuru w'Igihugu yavuze ku budasa bwa FPR, ati: "Ibi kandi ndabigarukaho ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw'Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk'Abanyarwanda, ndabashimira nka FPR ituri imbere mu bitekerezo,mu ngiro ya politike ndashimira urubyiruko mwebwe.

Tuzajye dukora ibishoboka byose, dukore ibintu bibe bizima bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n'ibibazo twese hamwe ntabwo uvuga ngo umuntu niwe wateye ibibazo".

"Ndashimira Abanyagihugu bose, ariko n'ubu abadukurikira ndabibibwiriye bumve ko mbashimiye cyane."

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul #Kagame, yashimiye abamufashije mu rugendo rwo kwiyamamaza n'abamutoye. #RBAAmakuru #Amatora2024 pic.twitter.com/ZseIMrzL5J

â€" Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 15, 2024


Ibarura ry'ibanze mu matora ya Perezida rigaragaza ko Paul Kagame yatsinze amatora


Paul Kagame yatorewe kongera kuba Umukuru w'Igihugu mu myaka 5 iri imbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144984/abo-mu-muryango-we-bamubera-akabando-amarangamutima-ya-paul-kagame-watsinze-amatora-144984.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)