Aborora inkoko barataka ibihombo baterwa n'ibiryo byazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba borozi bagaragaza ko igiciro cy'ibiryo by'inkoko gituma bazigeza ku isoko bagasanga bakoreye mu gihombo.

Uwamahoro Agnès umaze imyaka 12 yororera inkoko z'amagi n'iz'inyama mu Karere ka Bugesera, yagaragaje uburyo ahombywa n'itumbagira ry'igiciro cy'ibyo azigaburira.

Yagize ati 'Amafaranga 1000Rwf ashobora kwiyongera ku kiro kimwe cy'ibiryo by'inkoko kandi n'iyo yaba 500Rwf yonyine iyo yiyongeye ku kilo ugakuba n'umubare wa toni uzazigaburira, ayo mafaranga ahita akubana menshi. Ibyo rero ntibyatuma uyu munsi ufata ikilo cy'inyama z'inkoko wenda kigura 3000 Frw ngo uhite uyazamura abe 3500 Frw ngo ni uko ibiryo byahenze'.

Tuyishime Yvonne Zaudjia we yavuze ko umushinga we wo korora inkoko yawutangiye ugenda ariko uza guhagarikwa no guhenda kw'ibyo azigaburira.

Ati 'Natangiranye inkoko 150 ziza kwiyongera zigera hafi ku 2000 ariko nyuma tuza kugira ikibazo cy'ibiryo byazo tukabigura ku giciro kiri hejuru ariko zo twazijyana ku isoko tukazigurisha ku giciro kiri hasi. Nabonye nta nyungu ikirimo, ubu ubworozi bw'inkoko narabuhagaritse'.

Mugabo Bertin uyobora uruganda rukora ibiryo by'inkoko i Rwamagana, yabwiye RBA ko impamvu byahenze cyane ku isoko ari uko ibyinshi mu byo babikoramo bituruka hanze y'Igihugu kandi igiciro cy'ubwikorezi na cyo kikaba cyarazamutse.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB kigaragaza ko hari ingamba zo kongera umusaruro wa soya n'ibigori kuko byiharira 75% by'ibikorwamo ibiryo by'amatungo cyane cyane iby'inkoko.

Iki kigo kandi gitangaza ko cyamaze guhugura aborozi bagera kuri 300 kuri gahunda yo gukoresha amasazi y'inigwahabiri mu kuvanga ibiryo by'amatungo bikungahaye ku ntungamubiri za protéines, ibi bikaba byatuma soya zakenerwagaho izo ntungamubiri ziba nkeya bityo igiciro kikagabanuka.

Aborozi b'inkoko bavuga ko ibiryo byazo byahenze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aborora-inkoko-barataka-ibihombo-baterwa-n-ibiryo-byazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)