ACP Rutikanga yavuze ko muri Expo 2024 umutekano uri mu byashyizwe imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko abantu babarirwa hagati ya 5000 na 10000 ari bo bazajya bitabira iri murikagurisha ku munsi, birumvikana ko atari abantu bacye ari yo mpamvu hakenewe umutekano uhagije kubera ingeri zitandukanye zizajya zihaza.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umuyobozi w'Urugaga rw'abikorera, n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, basuye ahantu hatandukanye hari gutangirwa serivisi zitandukanye ndetse n'ahari gucururizwa ibicuruzwa bitandukanye banareba uko imurikagurisha riri kugenda muri rusange.

Nyuma yo kureba uko ibikorwa by'imurikagurisha biri kugenda abayobozi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, aho Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko umutekano washyizwemo imbaraga muri Expo ndetse no mu muhanda cyane ko kubera iri murikagurisha imodoka mu muhanda ziziyongera cyane cyane mu mihanda igana ahebera imurikagurisha.

Ati 'umutekano hano witaweho dufite Abapolisi birirwa hano ndetse bakanaharara bashinzwe gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo mu gihe bahari no mu gihe badahari, ikindi dufite umwihariko wo gucunga niba hari inkongi yaba muri iyi Expo, hano hari imodoka ihari igihe cyose yazimya umuriro mu gihe habaye inkongi.'

Yakomeje avuga ko iyi Expo yitabirwa n'abana bari munsi y'imyaka 18 na bo bagomba kugenzurwa bagacungirwa umutekano kugira ngo batanywa ibisindisha.

Imurikagurisha Mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 27 ryatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024 rikaba rizarangira ku wa 15 Kanama 2024.

Abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera berekwa ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-murangira-yavuze-ko-muri-expo-2024-umutekano-uri-mu-byashyizwe-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)