Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare, ashimangira ko atifuza ko Abanyarwanda bongera guhunga Igihugu cyabo ahubwo bakwiye kujya mu mahanga babyihitiyemo.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.
Yibukije abitabiriye ibikorwa byo kumva imigabo n'imigambi bye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba yarabaye irembo ryo guhunga ubutegetsi bubi ariko ikongera nanone kuba iryo kwinjiriramo kw'Ingabo za RPA zabohoye Igihugu mu rugendo rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nubwo amateka agaragaza ko hari ubwo abantu babaraga ubucyeye, ngo kuri buri Munyarwanda wese agomba kubaho atekanye.
Ati 'Ibyo twumvise by'amateka n'ibindi, reka ngire amateka mbabwira. Ntimuzi ko bababwiye ko muri aka karere ari ho abantu binjiriye mu 1990, ni ho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.''
'Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, icyo gihe twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye, tujya kuba impunzi mu gihugu cy'igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva? Aho twasohokeye, ni ho twinjiriye.''
Paul Kagame yavuze ko ubwo babaga mu buhungiro abantu babagaho batizeye ko bari buramuke.
Ati 'Hari uburyo abantu babayeho, bavuga bati 'ntiburi buke', icyo gihe gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka, byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya, byanze bikunze, bugomba gucya. N'uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.''
Paul Kagame yavuze ko we afite ishimwe rikomeye ndetse ari umunyamahirwe kuko amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu atarusizemo ubuzima cyangwa ngo agire ikindi aba
Ati 'Urumva rero njyewe, mu byo mushima byose, mu byo muvuga, ntacyo bitwaye. Ariko na none ndagira ngo mvuge uko mundeba aha, banza ndi n'umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere, ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike. Imyaka aho abantu bibaza niba bari buramuke cyangwa buri bucye. Iyo myaka yose njyewe nkaramuka, si ubutwari, ni amahirwe, nta kindi.''
Yagaragaje ko kuramuka biba bikwiye no kujyana n'ibikorwa bituma n'ejo 'uzaramuka ndetse n'abandi bakaramuka.''
Yakomeje ati 'Rero ari aha turi, ari ahandi hirya mu Gihugu, ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y'imibiri cyangwa ibikorwa by'abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa, iyo ni inshingano nay o, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye aho bari, bazamenya ko batagendeye ubusa.''
Paul Kagame yashimangiye ko gutora FPR ari ugushyigikira uwo mugambi wo kuramuka no kwiteza imbere.
Ab'i Nyagatare na Gatsibo bishimira iterambere bamaze kugeraho mu birimo ibikorwaremezo bitandukanye akaba ari ho bahera bemeza ko bazatora Umukandida wa FPR Inkotanyi.
Chairman wa FPR INKOTANYI akigera mu Karere ka Kayonza yababwiye ko 'Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa'Â
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye umusanzu w'Abanyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu, ashimangira ko kubayobora bitagereranywa.
Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza
Kuri iyi site hahuriye abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma two mu Ntara y'Iburasirazuba.
Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yashimye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe ari benshi, ashimangira ko byerekana urukundo bafitiye uyu Muryango.
Yibukije ko FPR Inkotanyi ifite imbaraga nyinshi ariko byiyongera kurushaho kubera imitwe ya politiki umunani iyishyigikiye mu matora.
Paul Kagame yabwiye ab'i Kayonza ko hari ingorane Igihugu cyanyuzemo n'ibyo cyagezeho byinshi kandi na bo babigizemo uruhare.
Ati 'Ibyo tumaze kugeraho nka FPR ni byinshi, FPR aho ihereye mu Gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze kure kubera mwebwe.''
'Abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pee. Kuyobora FPR ntako bisa rwose.''
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko ingorane zasigaye inyuma, ubu Igihugu gihanze amaso ibyiza kandi bizakomeza kwiyongera.
Ati 'Kugira ngo abantu bagere ku byiza, ibyiza byinshi, ibyo abantu bifuza tugomba kubaka umutekano. Umutekano tumaze kuwubaka, tugomba kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda wese nta wusigaye inyuma, iyo ni yo nzira turimo. Politiki nk'iyo ni cyo FPR bivuze.''
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Kayonza byitabiriwe n'abaturage basaga ibihumbi 280.
The post Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza 'Chairman wa FPR INKOTANYI' appeared first on RUSHYASHYA.