Aho twasohokeye ni ho twinjiriye! Perezida Ka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ubwo yari arimo arageza ijambo ku bihumbi by'abaturage bari biganjemo abo muri Nyagatare na Gatsibo, yabaganirije ku mateka avuga ko mu karere ka Nyagatare ariho bamwe basohokeye bakiri bato bagiye mu buhunzi muri Uganda ariko akaba arinaho binjiriye bagarutse kubohora igihugu.

Ati" Ibyo twumvise by'amateka n'ibindi reka ngire amateka mbabwira ntabwo muzi ko babawiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990. Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.

Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, cyangwa bagira bate. Aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy'igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva aho twasohokeye ni ho twinjiriye".

Ubwo Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi yavugaga ibi abaturage nabo baterahaga hejuru bavuga bati" dufatanye iguhango,dufitanye iguhango , dufitanye igihango"

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo basohokaga bavuga ko butari bucye ariko bagaruka bakaba baravugaga ko noneho bugomba gucya.

Ati" Dusohoka byavuzwe hari uwabivuze, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati 'Ntiburi bucye'. Icyo gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka byari ukuvuga ngo 'Bugomba kujya bucya byanze bikunze'. Bugomba gucya n'uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese 'Bugomba kujya bucya'.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu karere ka Nyagatare, Perezida Kagame arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.


Perezida Kagame yavuze ko bamwe basohotse bagiye mu buhunzi banyuze mu karere ka Nyagatare ariko aba arinaho banyura bagarutse kubohora igihugu 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144722/aho-twasohokeye-ni-ho-twinjiriye-perezida-kagame-yashimangiye-amateka-afitanye-nakarere-ka-144722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)