Airtel Rwanda na Radiant Yacu Ltd byamuritse serivisi yo kugoboka abarwariye mu bitaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uhabwa aya mafaranga mu gihe usanzwe ukoresha Sim Card ya Airtel, iri muri Airtel Money. Icyo usabwa ni ukuba ukoresha nibura ama-inites ya 750 Frw ku kwezi, ndetse amahirwe yo kwiyongera kw'amafaranga uhabwa uraye mu bitaro akiyongera buri uko ama-inites ukoresha yiyongera.

Nk'uwakoresheje aya ama-inites guhera ku 2500 Frw kugeza ku 4499 Frw ku kwezi we ahabwa ibihumbi 4000 Frw, mu gihe uwakoresheje ama-inites ya 5000 Frw ku kwezi we ahabwa 6000 Frw. Uko ukoresha ama-inites menshi kurushaho niko biguha amahirwe yo kuba wahabwa amafaranga menshi mu gihe warwarira mu bitaro.

Ushobora kandi no kugurira umuryango wawe ubwishingizi bwo kwivuza bwa 'Ingoboka Kashi'. Wishyuye 270 Frw ku kwezi ahabwa 1500 Frw ku ijoro rimwe yaraye mu bitaro, wishyuye 540 Frw ku kwezi ahabwa 3000 Frw ku ijoro, uwakoresheje aya 900 Frw ku kwezi agahabwa 5000 Frw.

Iyi ngoboka utangira kuyihabwa guhera nyuma y'amajoro atatu urara mu bitaro, kugeza ku majoro 30 mu gihe cy'umwaka. Iyo uri mu bemerewe guhabwa 'Ingoboka Kashi', wohereza inyemezabwishyu (facture), urupapuro rugusezerera kwa muganga, n'indangamuntu yawe ukazohereza kuri WhatsApp 0738019870, ugahabwa amafaranga mu gihe kitarenze amasaha 72.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Ovia Kamanzi Tuhairwe, yatangaje ko iyi gahunda yatekerejwe mu gufasha abafite amikoro make, kuburyo nk'uwabonaga amafaranga yo gutunga umuryango we yakoze bya nyakabyizi ubuzima bwe n'abe budahagarikwa n'uko yagiye mu bitaro.

Ati ''Ni ubwishingizi buhendutse. […] buzabagirira akamaro kenshi kuko buzabafasha, ntabwo tuzongera kubura amafaranga y'ishuri ry'abana bacu kuko twagiye mu bitaro twarwaye, twakoze impanuka, twagiye kubyara, cyangwa n'ubundi burwayi ubwo ari bwo bwose. Ntabwo tuzongera kugurisha imitungo yacu kubera ko twabuze uko twirwanaho turi mu bitaro twabuze ibiryo byiza, twabuze ibyo kunywa byiza.''

Ovia Kamanzi kandi yavuze ko n'ubwo Ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda cya Radiant Insurance Company ari na ho Radiant Yacu Ltd ibarizwa gitanga serivisi z'ubwishingizi bwo kwivuza, bitashobokaga ko mu mafaranga uhabwa habamo n'ayo kuba wakwifashisha ugura nk'ibyo kurya mu gihe urwariye mu bitaro, bityo ko 'Ingoboka Cash' ije nk'ikindi gisubizo.

Mukarutabana Christine ni umugore wo mu Karere ka Ruhango wageze aho 'Ingoboka Cash' yamurikiwe Downtown mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Nyakanga 2024 ubwo yari agiye gutega imodoka imujyana iwabo, abanza gusobanuza imikorere y'iyo ngoboka ndetse ahita yiyandikisha bimushyira ku rutonde rw'abagenerwabikorwa bayo mu gihe byaba ngombwa.

Yavuze ko iyi gahunda hari Abaturarwanda benshi izafasha kuko uburwayi budateguza, hakaba n'igihe bugutungura ukajya mu bitaro ariko ukabura ubwishyu.

Ati ''Nanjye rero ubu ngiye kubibwira abanjye mu Ruhango, ngende mbibashishikarize tuzayinjiremo (Ingoboka Cash). Hari igihe umuntu ajya mu bitaro ntako ameze ukagenda ugujije, wamara kuguza wagera mu rugo bakaba bayaguha ukishyura rya deni, nasanze bifite akamaro cyane.''

Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izari ziriho zo kwishingira abantu mu kwivuza, dore ko hari igihe umuntu yabaga agomba guhabwa amafaranga n'ikigo runaka cy'ubwishingizi akorana na cyo, ariko rimwe na rimwe kigatinda kuyamuha kandi adafite andi yaba yifashisha.

Ati ''Twaje gusanga hari abantu bagifite ikibazo cy'ubwishingizi. Turabizi mu Rwanda abantu benshi bafite ubwisungane mu kwivuza, abafite ubushobozi hari ubundi bwo mu bigo byigenga bajyamo, ariko usanga na ba bandi bafite izi mvuze hari igihe biba ngombwa ko akenera amafaranga cyangwa se uburyo bwose bw'ubwishingizi bwamutabara bigasa n'ibitinze.''

Aya mafaranga kandi si ngombwa ko buri gihe aba ari ayo ukeneye kugira ngo wishyure mu bitaro, kuko ushobora no kuba wamaze kwishyura ukayasubizwa binyuze mu 'Ingoboka Kashi'.

Ingoboka Cash yitezweho gufasha ab'amikoro make mu gihe barwarira mu bitaro bakabura ubwishyu
Abakozi ba Airtel Rwanda bagize umwanya wo gusobanurira abitabiriye iki gikorwa, kugira ngo bamenye ibisabwa mu kwiyandikisha muri Ingoboka Cash
Ingoboka Cash yamurikiwe Downtown mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izari ziriho zo kwishingira abantu mu kwivuza
Mukarutabana Christine ni umugore wo mu Karere ka Ruhango wageze aho Ingoboka Cash yamurikiwe, ahita ayijyamo aniyemeza kuyishishikariza abo mu Ruhango aho atuye
Bamwe mu bayobozi n'abakozi ba Airtel Rwanda na Radiant Yacu Ltd bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-rwanda-na-radiant-yacu-ltd-byamuritse-serivisi-yo-kugoboka-abarwariye-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)