Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye umunsi wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bitabiriye bagaragaza ko banyuzwe n'uburyo iri Serukiramuco mu myaka 10 buri mwaka rigarukana umwiharuko utandukanye n'ibyo babonye mu gihe cyashize ndetse.

Iri serukiramuco ryatagiye tariki 19 Nyakanga 2024, ribera ku rwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi , kuri uyu munsi wa kabiri tariki 20 Nyakanga abaryitabiriye  batahanye akanyamuneza ku maso nyuma yo kunyurwa n'ubutumwa buri mu buhanzi yatanze.

Cecile Duval waturutse mu Bufaransa  yabwiye InyaRwanda ko uretse kuba yakunze uburyo yakiriwe mu Rwanda ariko yakunze uburyo abategura iri serukiramuco babikoze mu buryo buhuza abantu baturutse hirya ni hino ku buryo bisanga babaye umwe binyuze mu buhanzi.

Ati 'Nageze mu Rwanda muri Mata , nitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo n'ibijyanye na gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu naje muri iri Serukiramuo nk'umuhanzi natunguwe cyane.'

'Ni ubwa mbere ntaramiye mu Rwanda , gusa nakunze umwihariko w'iri Serukiramuco , uburyo rihuza abantu , usanga twabaye umwe , turaganira , mbese uba wumva utari wenyine uri kumwe n'abandi watwawe n'imikino bakina cyangwa imbyino bwakereka.'

Cecile Duval wo mu Bufaransa  yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo  yise 'Esther 21' aho yagaragaje ibibazo by'ivanguramoko, gufata ku ngufu n'ingaruka zabyo.

Abandi  bahanzi  n'abanyabugeni banyuze ku rubyiniro barimo Moses wo muri Kosovo wishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise 'Waiting for Train' .

Itsinda Iron Skulls co ryo muri Espagne,  babanje guhura n'abanyempano bakiri bato bo mu Rwanda bahuriye kuri Club Rafiki babahugura ku bijyanye n'imbyino zitandukanye.

Abandi bakoze kuri uyu munsi  wa kabiri barimo  The Stages Theatre Group itsinda ry'ababyinnyi bo muri Sri Lanka  bakinnye umukino bise 'Patterns of Our Genocides'.

Mu myaka 10 y'iri serukiramuco 'Ubumuntu' ryagize uruhare mu guteza imbere ubuhanzi, riba urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo byugarije sosiyete n'imico y'abantu batandukanye kandi rikagaragaza icyakorwa mu gukemura ibi bibazo.

Kuri iyi nshuro Ubumuntu Arts Festival yitabiriwe n'abahanzi bo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, u Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y'Epfo, Tanzania, Kenya n'abandi.

Mu gihe cy'iminsi 10 rizamara  rizarangwa n'ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk'ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, kumurika ibihangano binyuranye, ikoranabuhanga mu buhanzi n'ibindi binyuranye.

 

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye umunsi wa kabiri wa Ubumuntu Arts Festival


Cecile Duval wo mu Bufaransa  yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo  yise 'Esther 21' aho yagaragaje ibibazo by'ivanguramoko, gufata ku ngufu n'ingaruka zabyo


Folaranmi Folayan niwe wari uyoboye ibirori by'umusi wa kabiri wa Ubumuntu Arts Festival


Ubumuntu Arts Festival yabaye urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo byugarije sosiyete n'imico y'abantu batandukanye, kandi rikagaragaza icyakorwa mu gukemura ibi bibazo


Abitabiriye Ubumuntu Arts Festival batashye banyuzwe


Mu minsi 10  iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk'ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, n'ibindi


Moses wo muri Kosovo yishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise 'Waiting for Train' 

REBA HANO UKO UMUNSI WA MBERE W'IRI SERUKIRAMUCO WAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145150/akanyamuneza-nikose-ku-bitabiriye-umunsi-wa-kabiri-wa-ubumuntu-arts-festival-amafoto-145150.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)